AmakuruUtuntu Nutundi

Umugore w’imyaka 44 y’amavuko ufite abana 21 yatangaje ko yiteguye kubyara undi mwana

Umugore n’umugabo babana batuye muri United Kingdom (UK), bamaze kubyarana abana 21 batangaje ko ubu bari kwitegura kwibaruka undi mwana wa 22. Hagati aho kandi uyu muryango ntiwahishyuye niba uyu mwana bagiye kubyara niba ariwe uzaba umuhererezi w’abandi.

Uyu mugore witwa Sue Radford abinyujije ku rubuga akoresha rwa You Tube yatangaje ko we n’umugabo we bishimiye cyane umubare w’abana bafite ndetse kuri iyi nshuro bakaba bishimiye kongera kwakira undi mwana mu muryango wabo.

Ubusanzwe uyu muryango ugizwe n’abantu 23, harimo ababyeyi babiri, abakobwa 11 ndetse n’abahungu 10.

Ababyeyi baba bana bemeza ko ntakibazo na gito cyo kwita ku bana babo bafite kuko babona ibyo babagaburira ndetse no kubambika.

Sue yemeza ko nta mwana we ufite ikibazo cyo kuba yabura ubufasha akeneye ku babyeyi be harimo kuba yabona ibikoresho by’ishuri ndetse n’amafaranga y’ishuri. Ngo aterwa ishema cyane no kubona ashagawe n’umuryango mugari umukomokaho.

Ibi kandi yabitangaje ubwo bizihizaga isabukuru y’umwe muri abo bana. Abantu batandukanye bazi uyu muryango neza bemeza ko ari umuryango ukunze guhorana ibirori mu rugo kuko akenshi usanga bizihiza umunsi mukuru w’umwe muri abo bana.

Igihe batizihije umunsi w’isabukuru bizihiza kuba yabatijwe n’ibindi bitandukanye.

Ababyeyi baba bana bavuga ko kugeza ubu bafite agahinda ko kuba barigeze kwibarukaho umwana muri 2014 witwa Ilfie agapfa kuko ubu kiba bari kwitegura kubyara uwa 23.

Amakuru yemeza ko nyina w’aba bana witwa Sue, yibarutse umwana wa mbere aturuzuza imyaka y’ubukure aho yari afite 14 y’amavuko.

Sue n’umugabo we biteguye kubyara umwana wa 22
Uyu mwana niwe bizihirizaga isabukuru
Abana bose uko ari 21 bagiye kongerwaho uwa 22
Twitter
WhatsApp
FbMessenger