AmakuruIkoranabuhanga

Umugande watangije igikoresho gipima Maralia hadakoreshejwe amaraso yahawe igihembo

Brian Gita w’imyaka 24 abaye umugande wa mbere uhawe igihembo cy’ishimwe cya Africa Prize for Engineering Innovation   kubera igikoresho yakoze gipima indwara ya  Maralia hadakoreshejwe amaraso nkibisanzwe.

Brian Gita igikoresho yise Matibabu gitumye ahabwa iki gihembo ibi bihembo bya  Africa Prixe for Engineering Innovation ni ibihrmbo bitangwa na  “Academy of Engineering’s Africa Prize”. Brian Gita yazanye iki gikoresho nyuma yo kwibaza niba gupima Maralia bitinda ni gute  batazana igikoresho cyoroshya akazi bakoresheje ibyo bize.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umucamanza w’umunyakameruni( Cameroun) Rebecca Enonchong wa Africa Prize for Engineering Innovation yavuze ko “Matibabu ni uburyo bworoshe buje guhindura ingendo,”

Uyu musore  Brian Gitta yahawe igihembo cya Royal Academy of Engineering  kingana na mapawundi £25,000  ni ukuvuga amadorali $33,000.

Iki gikoresho Matibabu  kimadikwa ku rutoke rw’umuntu kandi ntigikenera ingano y’amaraso ngo kibone gupima , itara ritukura ryacyo rirerekana ingano yuko  ibara rigenda rihinduka, uko “globules ” zifashe nuko zingana – bisuzumwa muri malaria

Abatangije iki gikoresho  wizeye ko hazagira umunsi iki gikoresho gikoreshwa ku mugabane wa Afrika, mu gupima neza malaria kandi byizewe. Ikindi bari gukora  ni   ukwandika icegeranyo cy’ibyo umaze kubona , abashakashatsi mpuzamamahanga bamaze kwegera itsinda ryabo ngo babafashe, muri iki gihe bakaba bari kugeragereza  ku bantu ubwo buryo bushasha bwo gupima indwara ya  Malaria.

Ibi bihembo bya Africa Prize for Engineering Innovation byatangiye gutangwa  mu 2014, mu rwego rwo gufasha ,  gutanga ubufasha mu binjyanye n’amafaranga no kwigisha ivy’ubucuruzi  abatsindiye ibyo bihembo , ikaba kandi ifasha  aba enjenyeri(engineers) kuvamo barwiyemeza mirimo / abacuruzi  beza bejo hazaza.

Brian Gita ari imbere yi gikoresho yakoze gipima maralia mu buryo bushya
Brian ari gutunganya iki gikoresho yise “Matibabu”
“Matibabu” igikoresho cya Brian gipima Maralia hadakoreshejwe amaraso
Twitter
WhatsApp
FbMessenger