Utuntu Nutundi

Umugabo aratakambira indaya baryamanye kumusubiza igitsina cye nyuma yo kubikora agahita akibura

Uyu mugabo wari uri mu marira menshi ubwo yari yambaye agakabutura n’agasengeri atakambira umukobwa bari bamaze kuryamana ko yamusubiza igitsina cye, umukobwa akamubwira ko ibyo ari urwitwazo ashaka gukoresha kugira ngo atamwishyura amafranga ye nyuma yo kuryamana, ndetse akanamubwira ko atarava aho ngaho atamwishyuye byanga byakunda.

Ni kuri video yasohotse kuri Jallas Official kuri Youtube, aho umugabo yari ashungerewe n’abantu benshi bamuseka, umukobwa nawe bari bamaze kuryamana yambaye igitenge nk’umuntu wisanzuye mu rugo, uyu mugabo ataka cyane avuga ngo bamufashe igitsina cye kigaruke, ndetse kubura kwacyo akanabishinja uyu mukobwa.
Mu ijwi rinini uyu mukobwa yabazaga uyu mugabo niba bataryamanye, umugabo akamusubiza ko baryamanye, ariko igitsina cye gihise kigenda kubw’iyo mpamvu nta wundi muntu waba ubikoze utari uwo mukobwa, umukobwa akamusubiza ko we akazi ke ari uburaya n’abaturanyi babizi, bityo we icyo bakoze nuko yaje bakaryamana bikarangira igisigaye ni ukumwishyura.

Umugabo yahise afata telephone ahamagara umugore we amubwira ko igitsina cye akibuze ndetse anamurangira aho ari, mu gihe kitarambiranye haba haje umugabo wavuze ko yitwa pasiteri, uwo mugabo avuga ko ari umuganga bityo aje gufasha uwo mugabo, mu gusobanura uko abimenye ko agomba kuza aho ngaho avuga ko umugore w’uwo mugabo ariwe warogesheje uwo mugabo, ngo kubera ko amuca inyuma ndetse bari banazanye.

Ako kanya uwo mugabo wiyise umuganga yasabye uyu mugabo wabuze igitsina ndetse n’umugore we ko bakwinjira munzu akabafasha, ngo kuko uyu mugore we yari yaramutumye akungo ngo abashe kuroga umugabo we, nyuma y’igihe gito umugabo atangira kuvuga ko igitsina cye kigarutse bikozwe n’ubundi na wa mugabo wiyise umuvuzi gakondo.

Uyu mugabo bamubajije uburyo akoresheje avuze ko abahaye umuti kubwo kuba uyu mugabo yemeye ko aca inyuma umugore we, uyu wari wabuze igitsina asezeranya umugore we ko atazongera na rimwe kumuca inyuma, aho mu miti babahaye harimo ikariso umugore arajya guhanaguza umugabo we mu maso, naka kungo bakagatereka ku meza aho barira.

Abaturage babonye ibi bavuze ko ngo muri iyi minsi abagabo wagira ngo hari ikibazo cyabateye kubera ko guca inyuma wagira ngo byabaye umuco, yewe hari n’uwavuze ngo umugabo w’ubu umubara atashye nimugoroba. Si ubwa mbere hakumvikana ibintu nk’ibi ngibi muri iki gihugu aho umuntu ajya gusambana maze igitsina cye kikaburirwa irengero, gusa kugeza n’ubu ntago biremezwa neza ko koko aba baganga baba bavugwa bakora ibi ari ibya nyabyo nubwo biba bikagaragara.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger