AmakuruImikino

Muhire Henry wari Umunyamabanga wa FERWAFA akurikiranywe hamwe n’afunze we adafunze

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko dosiye y’ikirego kiregwamo abarimo Muhire Henry Brulart wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, yamaze kuregerwa Ubushinjacyaha, akaba akurikiranywe adafunze mu gihe babiri baregwa hamwe bo bafunze.

Urwero rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse gutangaza ko rwataye muri yombi Nzeyimana Félix wari ushinzwe Amarushanwa n’umusifuzi Tuyisenge Javan, bakurikiranyweho ibyaha butatu; (1) Guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, (2) kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, (3) guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yemeje ko aba bagabo babiri byari bizwi ko bafunzwe, bakurikiranywe hamwe na Muhire Brulart wari Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) uherutse guhagarikwa.

Dr Murangira yatangaje ko dosiye iregwamo aba bagabo batatu yashyikirijwe Ubushinjacyaha kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kamena 2022 kugira ngo buzabaregera urukiko rubifitiye ububasha.

Ubwo aba bagabo batatu bahamagazwaga kuri RIB gusobanura ku byo bakurikiranyweho, byari byavuzwe ko Muhire na we yitabye RIB, ariko biza kumenyekana ko yabajijwe agataha.

Uyu muvugizi wa RIB kandi yagarutse ku mpamvu Muhire akurikiranywe adafunze, avuga ko ubusanzwe itegeko riteganya ko kuba umuntu ukekwaho icyaha yaburana adafunze, ari ihame, akaba yafungwa ku bw’impamvu zitandukanye zirimo kuba icyaha akurikiranyweho gihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.

Yavuze kandi ko nanone ukekwaho icyaha ashobora gukurikiranwa afunzwe mu gihe nubwo icyaha akurikiranyweho gihanishwa munsi y’imyaka ibiri ariko Umugenzacyaha akaba afite impungenge ko aramutse adafunze ashobora gutoroka ubutabera.

Dr Murangira wagarutse ku mpamvu zose zishobora kugenderwaho n’Umugenzacyaha afunga ukekwaho icyaha, yavuze ko kuri Muhire Henry Brulart, Umuganzacyaha yabonye nta mpamvu yo gukurikiranwa afunze.

Src: Radiotv10

Twitter
WhatsApp
FbMessenger