Amakuru ashushyeImikino

Uko byifashe ku ikipe y’igihugu AMAVUBI yagiye gukina na Guinea Conakry-AMAFOTO

Kuri uyu wa mbere tariki ya 08 Ukwakira 2018 saa 16: 30 ni bwo ikipe y’igihugu Amavubi yafashe indege yerekeza muri Guinea Conakry aho igihe gukina n’iki gihugu mu mikino yo gushakisha itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cya 2019 izabera muri Cameroun.

Nkuko tubikesha umunyamakuru wa Radio TV10 Jean Luc Imfurayacu, abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi n’abayiherekeje baraye muri Debradamo Hotel iri i Addis Abeba muri Ethiopia, bakaba barahahaguruka saa 10:30, bace ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Félix Houphouët-Boigny cy’i Abidjan muri Cote d’Ivoire, bakomeze berekeza i Conakry aho Amavubi ategerejwe ku i saa 18:30 ku isaha ya hano mu Rwanda.

Abakinnyi 21 ni bo bafashe rutemikirere kuri uyu wa mbere mu gihe Salomon Nirisarike wa AFC Tubize yo mu gihugu cy’Ububiligi na Djihad Bizimana ukinira Beveren , barahurira na bagenzi babo i Conakry kuri uyu wa Kabiri.

Amavubi atozwa na Mashami Vincent azahura na Syli National ya Guinea ku wa Gatanu saa 18:30 zo mu Rwanda, mu mukino isabwa gutsinda nyuma y’uko iheruka gutsindirwa i Kigali na Cote d’Ivoir 1-2.

Abakinnyi 23 Amavubi aza kujyana muri Guinea:

Abanyezamu:

Kwizera Olivier (Free State Stars/Afurika y’Epfo)
Kimenyi Yves (APR FC)

Ba myugariro:

Nirisarike Salomon (AFC Tubize, u Bubiligi)
Rwatubyaye Abdoul (Rayon Sports FC)
Rugwiro Herve (APR FC)
Manzi Thierry (Rayon Sports FC)
Fitina Ombolenga (APR FC)
Imanishimwe Emmanuel (APR FC)
Eric Rutanga (Rayon Sports FC)
Rusheshangoga Michel (APR FC)

Abakina hagati:

Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC)
Mukunzi Yannick (Rayon Sports FC)
Muhire Kevin (Rayon Sports FC)
Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, u Bubiligi)
Haruna Niyonzima (SC Simba, Tanzania)
Manishimwe Djabel (Rayon Sports FC),
Buteera Andrew (APR FC)
Niyonzima Ally (AS Kigali)
Iranzi Jean Claude (APR FC)

Ba rutahizamu:

Kagere Meddie (SC Simba, Tanzania)
Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya)
Hakizimana Muhadjiri (APR FC)
Usengimana Danny (Tersana SC, Misiri)

Hoteli barayemo
Rutanga Eric afite akanyamuneza…..aba basore bagomba gukora ibishoboka byose bagatsinda Guinea
Kimenyi Yve ni umuzamu wa kabiri nyuma ya Kwizera Olivier
Myugariro Rugwiro Herve
Babyutse bafata amafunguro ya mu gitondo kugira ngo bafate indege berekeze muri Guinea

Imodoka yabatwaye bagiye ku kibuga cy’indege

Umutoza Mashami Vincent avuga ko bagomba gutsinda Guinea
Twitter
WhatsApp
FbMessenger