AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Uganda: Abapolisi babiri bakurikiranyweho kugurisha intwaro

Abapolisi babiri bo muri Uganda umwe witwa Beatrice Akello na James Canrac batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kugurisha intwaro mu bwiru harimo amasasu, imbunda n’ibindi bikoresho.

Aba bapolisi bombi bafungiwe mu karere ka Kitgum bashinjwa kugurisha intwaro za Leta mu buryo butemewe n’amategeko.

Aba bapolisi batawe muri yombi mu mpera z’Icyumweru gishize basanzwe ku cyicaro cya polisi kizwi nka Kitgum Matidia.

Umuvugizi wa Polisi William Komakech muri Kitgum yavuze ko aba bapolisi bafunzwe bazira kugurisha intwari za Leta mu buryo buhabanye n’amategeko y’Igihugu, aho bashinjwa kugurisha amasasu 16 buri rimwe ku mashilingi ya Uganda ibihumbi 5000.

Uretse amasasu, bivugwa ko bagurishije n’imbunda ndetse n’ibindi bikoresho aho bikekwa ko babigurishije umugore witwa Irene ukomoka mu gace kitwa  Lajang muri Pariwasi ya  Pajimo ahitwa Labongo Akwang ku munsi utaramenyekana.

Bamwe mu bayobozi bagerageje uko bagarura amasasu yagurishijwe ariko bavuga ko ibindi bikoresho byo bitaraboneka.

Ubuyobozi bwa Polisi bwaboneyeho umwanya wo kwibutsa abapolisi ko bakwiye kwitondera ibikoresho bya Leta cyane cyane ibyifashishwa mu kurinda umutekano w’igihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger