AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Trump yavuze ko Amerika izagirana n’Ubwongeleza amasezerano y’ubucuruzi akomeye

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump wagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu gihugu cy’Ubwongeleza, yavuze ko iki gihugu kizagirana ubufatanye bukomeye na Amerika mu gihe cyaba kimaze gufata icyemezo cyo kuva mu muryango w’Ibihugu by’Iburayi.

Mu kiganiro Trump yagiranye n’abanyamakuru, ari kumwe na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Theresa May, yavuze ko igihugu cye n’Ubwongereza “bifitanye ubufatanye isi itigeze ibona”.

Muri ibi bihe, Amerika iri mu ntambara y’ubukungu n’Ubushinwa.

Ubwongereza buri mu kibazo cy’uburyo buzava mu bumwe bw’Uburayi nk’uko abaturage batoreye.

Muri iki kiganiro, Perezida Trump yavuze ko yizeye ko Ubwongereza nibumara kuva mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi – nkuko na we ngo abyifuza – buzarushaho kugirana amasezerano akomeye na Amerika.

Mbere y’iki kiganiro, aba bategetsi babanje kugirana inama yihariye, baganira ku bibazo binyuranye birimo no gucuruzanya na kompanyi y’ikoranabuhanga yo mu Bushinwa ya Huawei nk’uko byari bisanzwe biri muri gahunda y’ibiganiro bagomba kugirana.

Trump yatangaje ko Amerika izagirana n’Ubwongereza amasezerano y’ubucuruzi akomeye cyane.

Yavuze kandi ko Abongeleza bakwiye gushimira umuhate wa Madamu May – watangaje ko azegura – mu gushyira mu ngiro ugushaka kw’Abongereza ko kuva mu bumwe bw’Uburayi.

Abajijwe niba adashobora kuzisubiraho ku cyemezo cyo kwegura, Madamu May yagize ati: “Oya, ndi umugore w’ijambo”.

Mu mujyi wa London, no mu bindi bice by’Ubwongereza nka Birmingham, Stoke, Glasgow, Edinburgh, Leicester, Oxford n’ahandi, habaye imyigaragambyo yo kwamagana uru ruzinduko.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Trump we yavuze ko ahenshi we yabonye bamweretse urukundo, ko “yabonye abantu bacye cyane” bamagana urugendo rwe.

Polisi yo ivuga ko yashyize ku kazi abapolisi 3000 kubera uru ruzinduko.

Jeremy Corbyn, umukuru w’ishyaka rya Labour ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongeleza, n’abandi banyapolitiki bamwe bagiye mu myigaragambyo yamagana Perezida Trump.

Corbyn yanze kwitabira ubutumire bwo gusangira kw’abayobozi muri uru ruzinduko. Yanenze uru ruzinduko avuga ko rudakwiriye kuko abona politiki ya Perezida Trump idaha inyungu Ubwongeleza.

Abigaragamya kubera uru ruzinduko rwa Trump bagiye bagera mu mihanga itandukanye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger