AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Umugore wa Perezida wa Israel yitabye Imana

Umugore wa Perezida wa Israel Nechama Rivlin yitabye Imana ku wa Kabiri taliki ya 4 Kamena 2019, ku myaka 73 nyuma y’igihe kirekire yari amaze arwaye indwara y’ibihaha nk’uko byatangajwe.

Ibiro by’umukuru w’igihugu wa Israel, Reuven Rivlin byavuze ko Nechama Rivlin yitabye Imana azize indwara indwara y’ibihaha yari amaranye igihe.

Nechama Rivlin yari amaze igihe arwaye gusa ngo yakunze kugaragara mu ruhame ari kumwe n’umugabo we, ariko afite ibikoresho bimufasha kumwongerera umwuka.

Nechama Rivlin yari umugore w’umukuru w’igihugu uzwiho cyane ubuhanga mu bugeni, kurengera ibidukikije no kwita ku bakiri bato bakeneye ubufasha.

Nechama Rivlin yavukiye mu muryango w’abahinzi n’aborozi, aza gushaka na Perezida Reuven Rivlin mu 1971.

Perezida Rivlin akaba yari n’umugabo we, yashimiye ibitaro byafashije kumuvura mu buryo budasanzwe mu mezi atatu yose ashize amerewe nabi.

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko ababajwe n’uru rupfu, avuga ko Nechama Rivlin yarwanye n’iyi ndwara.

Yagize ati “Hamwe n’abaturage ba Israel n’umugore wanjye Sara, twababajwe n’urupfu rwa Nechama Rivlin.”

Nechama Rivlin yakoze igihe kinini muri Kaminuza ya Hebrew iherereye mu mujyi wa Jerusalem kugeza mu 2007, ubwo yahabwaga ikiruhuko cy’izabukuru, ni nabwo yaje kugaragaza ikibazo cy’ibihaha.

Nechama Rivlin yari afitanye abana batatu n’umugabo we ndetse n’abuzukuru barindwi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger