AmakuruImikino

Total CAFCC: Icyo Rayon Sports isabwa kugira ngo ikomeze muri 1/4 cy’irangiza

Kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Kanama 2018, Rayon Sports yagiye gutsindira i Nairobi Gor Mahia ibitego 1-2 ihita igarurira abakunzi bayo icyizere cyo gukomeza muri 1/4 cy’irangiza mu mikino ya Total CAF Confederations cup.

Mbere yo gutsinda Gor Mahia, abantu benshi bari baratakarije icyizere Rayon Sports bavuga ko bigoranye ko yakomeza muri 1/4, ibi babivugaga bashingiye ku kuba iyi kipe yambara ubururu n’umweru yaratakaje abakinnyi bayo benshi umuntu yavuga ko bari inkingi ya mwamba.

Iki cyizere cyari cyarayoyotse cyagaruwe n’ibitego bya Bimenyimana BonFils Caleb na Rutanga Eric watsindiye Rayon Sports igitego cy’intsinzi ku munota wa 53 cyavuye kuri coup franc. Uyu mukino waje kurangira ari ibitego 1-2.

Aha uko imibare imeze mu itsinda Rayon Sports irimo, Gor Mahia ifite amanota 8, USM Alger ifite 8, Rayon Sports ifite amanota 6 mu gihe Yanga Africans igomba no guhura na Rayon Sports ifite amanota 4.

Tariki ya 29 Kanama 2018 ni bwo aya makipe azongera kumanuka mu kibuga, Rayon Sports izakira Yanga Africans yo muri Tanzaniya mu gihe USM Alger na Gor Mahia banganya amanota bazahura.

Gutsindira Gor Mahia muri Kenya, byongereye Rayon Sports amahirwe kuko isabwa gutsinda Yanga Africans ku mukino uzabera i Kigali igategereza ibizava mu mukino wa Gor Mahia izaba yasuye USM Alger muri Algeria.

Abakinnyi babonye amakarita y’umuhondo batazagaragara ku mukino wa Yanga Africans ni Bimenyimana Caleb, Niyonzima Olivier Sefu na Manzi Thierry biyongera kuri ba Yannick Mukunzi.

Iyi Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi bayo barindwi bagaragaye mu mukino ubanza wabereye i Kigali aho amakipe yombi yanganyije 1-1, ni yo kipe ya mbere mu Rwanda yagiye mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederations cup.

Uko mu itsinda A bihagaze
Mu itsinda B
Mu itsinda C
Mu itsinda D Rayon Sports irimo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger