AmakuruImikino

Sunrise FC irasinyisha Umugande wamamaye mu makipe hafi ya yose yo mu karere

Ikipe ya Sunrise y’i Nyagatare nta gihindutse irasinyisha Rutahizamu Robert Ssentongo ukomoka mu gihugu cya Uganda wamamaye mu makipe hafi ya yose akomeye yo muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no mu kipe y’igihugu ya Uganda Cranes.

Uyu musore w’imyaka 30 y’amavuko yamaze kugera mu Rwanda mu rwego rwo kurangizanya ibiganiro n’iyi kipe yo mu Mutara. Mu gihe ibiganiro hagati y’impande zombi byaba bigenze neza, uyu kizigenza w’Umugande nta kabuza twazamubona akinira iyi kipe y’i Nyagatare.

Byitezwe ko  Sunrise ishobora kumuha amasezerano y’imyaka 2 nyuma yo kumugura angana na miliyoni 5 z’amanyarwanda.

Robert Ssentongo ugiye gusinyira Sunrise, yakinnye mu makipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania, Villa Sports Club y’iwabo muri Uganda, Brabrand yo mu kiciro cya kabiri muri Denemark, KCCA y’iwabo muri Uganda, URA yo muri Uganda, African Lyon yo muri Tanzania, St George yo muri Ethiopa cyo kimwe na Fasil Kenema yo muri Ethiopia.

Uyu musore kandi yanakiniye ikipe y’igihugu ya Uganda imikino 38 mu marushanwa atandukanye, haba mu majonjora y’igikombe cy’isi, iy’igikombe cya Afurika ndetse n’imikino ya CECAFA Senior Challenge Cup.

Uyu ni we watsinze ibitego byinshi mu irushanwa rya CECAFA ryo muri 2012, irushanwa Uganda yegukanye itsinze Kenya ibitego 2-1. Uyu musore ni we wari wafunguriye Uganda amazamu, ku gitego yatsinze ku munota wa 28 w’umukino.

Mu myaka ya 2004, 2011–12, 2014–15, 2015–16, yagiye ayobora abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya Uganda, mu gihe muri 2016 yari mu kipe y’umwaka y’abitwaye neza muri shampiyona ya Uganda.

Iyi kipe ya Sunrise itarahiriwe n’umwaka w’imikino ushize nyuma yo kuranngiza ku mwanya wa 7 muri shampiyona ishize ndetse ikanagarukira muri 1/4 cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro, ikeneye kwiyubaka kugira ngo izagaruke muri shampiyona itaha imeze neza.

Ni mu gihe kandi iyi kipe yanatakaje abakinnyi bakomeye, barimo rutahizamu Orotomal Alex wagiye muri AFC Leopards yo mu gihugu cya Kenya, cyo kimwe na Vedaste Niyibizi wamaze kugera muri Police FC.

Robert Ssentongo ari kumwe n’umu agent we Patrick Kakumba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger