AmakuruImyidagaduroUmuziki

Jose Chameleone yirukanye manager we amuziza amarozi

Umuhunzi ukunzwe muri Uganda, Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone yamaze kwirukana Ssalongo Mukiibi Siraje Mark amuziza amarozi. Ni nyuma y’amezi atandatu aba bombi bari bamaze bakorana.

ChimpLfy dukesha iyi nkuru yavuze ko Chameleone yubikiye imbehe Siraje muri iki cyumweru, nyuma yo kubimumenyeshereza kuri terefoni dore ko Chameleone atari muri Uganda magingo aya.

Uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake muri Uganda no muri Afurika y’iburasirazuba ari muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho amaze igihe kijya kugera ku kwezi.

Amakuru avuga ko uyu mugabo usanzwe ari ny’ir’inzu itunganya umuziki ya Leone Music Empire yirukanye manager we amuhora ubunebwe, dore ko ngo nta n’igitaramo na kimwe yigeze ategurira uyu muhanzi mu mezi menhsi yari ashize.

Ikindi ngo uyu mumanager yari afitanye umubano udasanzwe n’abapfumu, ibintu Jose Chameleone atigeze yishimira na gato.

Siraje wamaze kwerekwa umuryango yahoze na we ari umuhanzi, nyuma biza kumunanira ahitamo kwibera umuvuzi gakondo ari na yo mpamvu yakundaga gusura inzu z’abapfumu cyane.

Aciye agahigo ko kuba umumanager ukoranye na Jose Chameleone igihe gito mu bakoranye n’uyu muhanzi bose.

Amakuru avuga ko Siraje yashoye arenga miliyoni 40 z’amashiringi ya Uganda kugira ngo abashe kwambura umwanya Robert Nkuke Mutiima wahoze ari manager wa Jose Chameleone.

Dr Jose Chameleone azwiho gukorana n’aba Manager benshi bagiye batandukanye, bamwe muri bo hakaba harimo Jeff Kiwa, Sam Mukasa, Robert Nkuke aka Mutiima and Kinene Fred.

Chameleone ari kumwe na Robert Nkuke Mutiima wahoze ari manager we.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger