AmakuruImyidagaduro

Sheebah Karungi yavuze icyo yari gukora iyo ataba umuhanzi

Umuhanzi Sheebah Karungi, umwe mu baririmbyikazi bo muri Uganda bafite izina rikomeye mu muziki,yavuze ko akunda cyane umwuga we w’ubuhanzi kuko wamufashije kugera ku nzozi ze yahoze yifuza kugeraho.

Uyu muririmbyikazi yavuze ko n’ubwo amaze kugera kuri byinshi akesha umuziki we, yabigezeho ahuye n’imbogamizi nyinshi zirimo gukora indirimbo zimwe na zimwe ntizimenyekane ndetse no gukora ibitaramo bikitabirwa n’umubare muke w’abantu yari yiteze.

Yakomeje avuga ko ibi bitamuciye intege na gato kuko yumvaga hari intego ashaka kugeraho mu buzima bwe. Kuri iyi nshuro uyu muhanzi amaze kwigurira inzu nziza, imodoka anatangiza ubucuruzi butandukanye abikesheje umuziki we.

Aganira na Howwe.biz yavuze ko yishyimiye cyane uburyo indirimbo ye nshya “Ice Cream” yakiriwe n’abantu batandukanye, ahamya ko nabyo biri mu bintu bikomeje kumwongerera imbaraga mu muziki we.

Sheebah ukunzwe n’abatari bake mu karere ka Afurika y’uburasira zuba, yavuze ko iyo ataba umuhanzikazi hari indi ntego yari afite yo gukora yumvaga ko nayo ari ingirakamaro mu mibereho y’ikiremwa muntu cyane cyane Abagore.

Yavuze ko iyo ahitamo kwinjira mu bindi bikorwa, icyambere yari kuba impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore.

Yagize ati:” iyo  ngira andi mahitamo nari kuba umuntu uvugira igitsina gore, numvaga nshaka kubikora kandi nkabigeraho”.

Sheebah ni umuhanzikazi wo muri Uganda wamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe na benshi zirimo Binkorela,Nkwatako, Go Down Low n’izindi zitandukanye yagiye ahuriramo n’ibindi byamamare bitandukanye.

Sheebah ni umuhanzi umaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki, kugeza ubu akaba ari mukigero cy’imyaka 29 y’amavuko.

Sheebah yari afite intego yo kuba umuvugizi w’abagore
Twitter
WhatsApp
FbMessenger