AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Sankara Callixte wigambye guhungabanya umutekano w’u Rwanda agiye kujyanwa mu butabera

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard, yatangaje ko Sankara Callixte umaze igihe kinini yigamba guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yafashwe ndetse ko inzego zibishinzwe ziramushyikiriza ubucamanza mu gihe cya vuba.

Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze uwitwa Nsabimana Callixte uzwi cyane ku izina rya Sankara mugihe hagikorwa iperereza ku byaha aregwa.

Nsabimana Callixte yari amaze iminsi ashakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bitandukanye aregwa byakorewe ku butaka bw’uRwanda birimo: Kurema umutwe witwara gisirikare utemewe, gushishikariza no gutanga amabwiriza yo gukora ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta no gufata bugwate abantu, ubujura bwitwaje intwaro no gusahura.

Dosiye ye irashyikirizwa Ubushinjacyaha nkuko biteganwa n’amategeko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger