Imyidagaduro

Safi yagaruka muri Urban Boys nta kabuza : Nizzo na Humble Jizzo

Abahanzi bagize itsinda rya Urban Boys batangaje ko mu gihe Safi Madiba yakwifuza ku kugaruka ngo bakorane  bamwemerera ariko na we akagira ibyo asabwa.

Ibi Humble Jizzo na Nizzo bagize itsinda rya Urban Boys nyuma y’uko Safi yabateye umugongo akabasiga agahitamo gukora ku giti cye ndetse akaba yaramaze no kubona Label akoreramo ya The Mane babitangarije mu  kiganiro Urban Boys yagiranye na City Radio,  aba basore babiri babajijwe niba bashobora kubabarira Safi mu gihe yaba agarutse abasaba ko basubirana bagakorana nkuko byahoze, maze Nizzo ahita avuga ko bamubabarira.

Mu gisubizo yatanze yihuta cyane, Nizzo yagize ati “umuco nyarwanda udusaba kubabarira kandi n’Imana nibyo idusaba aramutse agarutse rwose nta kibazo.”

Nizzo yasubije iki kibazo gutya nyuma y’uko mu minsi ishize bakimara gutandukana na Safi hadutse amakuru yavugaga ko n’ubusanzwe atacanaga uwaka na Safi dore ko binavugwa ko bagiraga gutya bakaba banarwana ariko bakabakiza.

Nina nyuma kandi y’uko Safi ava muri Urabn Boys, yatangazaga ko agiye gukorana imbaraga kugira ngo atazicuza impamvu yavuye muri Urban Boys ndetse akanvuga ko kuri we gusubiramo bitashoboka.

Muri Nzeri 2017 nibwo Niyibikora Safi Madiba yatangaje ko avuye mu itsinda rya Urban Boys bari bamaranye imyaka 10 baririmbana. Uyu  musore yavuze ko yabonaga bagenzi be nta gahunda ihamye bafite yo gukora umuziki ahitamo gukora wenyine. Mu gihe byari bigihihiswa Nizzo na Humble Jizzo bahise bategura ikiganiro n’itangazamakuru maze bemeza ko Safi atakiri muri Urban Boys.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger