AmakuruImikino

Rwatubyaye Abdoul yahawe inshingano zo kuyobora bagenzi be mu mukino wa Yanga

Myugariro Rwatubyaye Abdoul ni we wagiriwe ikizere cyo kuyobora abakinnyi ba Rayon Sports mu mukino wa CAF Confederations Cup igomba guhuriramo na Young Africans kuri uyu wa gatatu.

Uyu mukino wa nyuma w’itsinda D ugomba kubera kuri Stade Amahoro i Remera.

Kubera ko Manzi Thierry usanzwe ari Kapiteni wa mbere wa Rayon Sports atemerewe gukina uyu mukino kubera amakarita y’umuhondo, byabaye ngombwa ko umutoza Robertingo yiyambaza Rwatubyaye Abdoul nk’ugomba kuyobora bagenzi be muri uyu mukino.

Iki cyemezo cya Robertinho kije kivuguruza icyo Rayon Sports yari yafashe cy’uko Djabel Manishimwe ari we ugomba kuba Kapiteni muri uyu mukino. Mu butumwa Rayon Sports yari yashyize kuri Twitter yayo nyuma ikaza kubutsiba, Djabel Manishimwe ni we wagombaga kuyobora bagenzi be muri uyu mukino.

Rayon Sports irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo ikomeze muri 1/4 cy’irangiza cya CAF Confederations Cup, gusa igasenga ko hagati ya USM Alger na Gor Mahia haboneka utsinda undi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger