AmakuruAmakuru ashushye

Gicumbi: Umwana w’umuhungu yaciwe igitsina

Uwitwa Kanyenyeri Claude utuye mu nkambi ya Gihembe iherereye mu karere ka Gicumbi aravuga ko Ikigo Nderabuzima kiri muri iyi nkambi cyamusiramuriye umwana nabi bakamuca igitsina none bakaba baramwimye indishyi z’akababaro yatsindiye mu nkiko.

Uyu muturage avuga ko mu mpera za 2016 yagiye gusiramuza umwana we w’umuhungu kuri ubu ufite imyaka 10 y’amavuko ku Kigo Nderabuzima kiri muri iyi nkambi bakamusiramura nabi bikamuviramo gucika igitsina kuko ngo bagiciyemo kabiri.

Atewe impungenge n’uko uyu mwana we ashobora kutazabyara akurikije ibyo yabwiwe n’abaganga, bityo akifuza ko leta yamuha ubufasha, umushinga ARC ukora ibikorwa by’ubuvuzi muri iyi nkambi ukamuha indishyi z’akababaro dore ko yawutsinze mu nkiko ugategekwa gutanga miliyoni 10 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda ariko kuri ubu ukaba utarayamuha.

Kamanzi Straton umukozi wa MIDMAR uyobora inkambi ya Gihembe yemera ko habayeho ikosa mu gusiramura uyu mwana nyuma umushinga ARC ugategekwa kumuvuza.Gusa akavuga ko batunguwe n’uko iki kibazo cyongeye kugaruka kandi bari bazi ko cyakemutse. Icyakora ngo bagiye kubikurikirana.

Kugeza ubu uyu mwana w’umuhungu ngo aracyafite ikibazo cyo kugorwa no kwihagarika kuko rimwe na rimwe aho twakwita ku gitsina cye akenge gahari gasigaye kaziba hakanamurya.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger