AmakuruPolitiki

Zimbabwe: Nelson Chamisa arateganya umuhango wo kurahira nka perezida

Nyuma yo kutemera ibya vuye mu matora y’umukuru w’igihugu umuvugizi wa Nelson Chamisa, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko Chamisa ashobora kurahira nka perezida wa Zimbabwe ku wa gatandatu.

Nyuma y’amatora Ishyaka rya MDC Alliance ryashinje ishyaka riri ku butegetsi rya Zanu-PF kuba ryaragearageje a kwiba amajwi kugira ngo Emmerson Mnangagwa azabe ari we utsinda amatora.

Nkuleko Sibanda  umuvugizi wa Nelson Chamisa  avugako bazakora ibishoboka byose bijyanye n’amategeko, “Tuzakora ikintu cyose kimeze nko kurahira ariko buri kintu cyose tuzakora kizaba gikurikije amategeko”

Energy Mutodi, minisitiri wungirije ushinzwe itangazamakuru muri Zimbabwe, yavuze ko leta y’iki gihugu itakwihanganira icyo yise akavuyo maze abicishije kurubuga rwa Twitter yagize  ati.

“Ukugerageza uko ari ko kose guhungabanya leta yemewe n’amategeko ntikuzihanganirwa kandi n’abashaka guteza akavuyo nta mpuhwe bazagirirwa.”

Perezida Emmerson Mnangagwa yatangajwe ko yatsinze amatora ya perezida yabaye ku itariki ya 30 y’ukwezi kwa karindwi n’amajwi 50.7% naho Bwana Chamisa atangazwa ko yagize amajwi 44.3%.

Nelson Chamisa  yari yaratanze ikirego kijyanye n’ibyo avuga ko ari uburiganya bwabaye muri ayo matora, gusa cyaje guteshwa agaciro n’urukiko rw’itegeko-nshinga rwa Zimbabwe. Gusa we yemeza ko  yibwe amanota yari gutuma atsinda  muri ayo matora n’akanama gashinzwe amatora muri Zimbabwe.

Nelson Chamisa w’imyaka 40 nanubu ntaremera ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Zimbabwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger