Amakuru ashushye

Yvonne Chaka Chaka ari hafi kugaruka mu Rwanda

Yvonne Chaka Chaka icyamamare mu muziki wo muri Afurika agiye kugaruka mu Rwanda aho azaba aje gufatanya na KNC kumurika album mu bitaramo bibiri bizabera mu mujyi wa Kigali.

Ibi bitaramo Hvone Chaka Chaka agiye kuzamo bizaba tariki  ya 27 na 28 Nyakanga 2018 kimwe kibere muri Kigali Convention Center ikindi kibere muri Parikingi ya Stade Amahoro aho kwinjira azaba ari ibihumbi bibiri n’igihumbi, ibi KNC akaba yarabikoreye kugira ngo yorohereze abakunzi b’umuziki.

Ibyo kuza mu Rwanda byamaze kwemezwa na Hvonne Chaka Chaka dore ko nawe yatangaje ko yamaze kubona ubutumire bwa KNC akaba yiteguye kugaruka mu Rwanda muri ibi bitaramo biri gutegurwa n’umuyobozi wa Radio na Televiziyo 1.

Kakooza Nkuriza Charles wamamaye mu myidagaduro yo mu Rwanda nka ‘KNC’ , Muri iki gitaramo yashakaga gutumira abahanzi babiri umwe wo muri Jamaica ndetse na Yvonne Chaka Chaka, ariko abantu bamugira inama yo kuzazana Yvonne Chaka Chaka kuko afite abakunzi benshi mu Rwanda. Ivyakora nkuko abitangaza hari abandi bahanzi ashobora kuzatumira barimo abo muri Tanzaniya , Kenya na Uganda ariko akaba atari yatangaza amazina yabo.

KNC niwe watumiye Hyvona Chaka Chaka

KNC afite indirimbo 40, ariko alubumu ya kane ari nayo azamurika  izaba igizwe n’indirimbo 16 harimo n’iyo azakorana na Navio, umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda. Muri iki gitaramo KNC ntabwo azarenza abahanzi babiri bazafatanya mu gutaramira abantu kuko ashaka ko indirimbo 4 ze zose azaziririmba.

Nyuma yibi bitaramo KNC azahita ahagarika kuririmba ariko akazaba ari hafi y’umuziki aho ashobora kujya yandikira abahanzi indirimbo n’ibindi bikorwa bishobora guhuriza hamwe abahanzi.

Si ubwa mbere uyu munya-Afurika y’Epfo Yvonne Chaka Chaka azaba ageze mu Rwanda kuko ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 1 Gicurasi 2017 yari ari hano mu Rwanda aho yari acumbitse muri Marriot Hotel mu Mujyi wa Kigali mu ruzinduko rw’iminsi itatu, akaba yari yaje  kwitabira Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund.

 

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger