AmakuruImikino

#Worldcup2022: Umunyamakuru yaraye apfiriye mu mukino w’ishyiraniro wahuje Argentina na Netherlands

Umunyamakuru ukomoka muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika witwa Grant Wahl biravugwa ko yasize ubuzima mu mukino w’igikombe cy’Isi cya 2022 wa 1/4, wahuzaga ikipe y’igihugu ya Argentina na Netherlands ukarangira Argentina ariyo ikatishije itike ya 1/2 cy’irangiza.

Ikinyamakuru France24 gitangaza ko uyu munyamakuru yapfiriye muri uyu mukino ubwo yari mu kazi.

Uyu mukino warangiye Argentine isezereye Netherlands kuri penaliti 4-3 nyuma y’uko bari banganyije 2-2, watumye umwe mu banyamakuru ahisaga ubuzima.

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryakeye tariki ya 9 Ukuboza 2022 muri Qatar aho iki gikombe kirimo kubera, Grant yaje kugwa igihumure ubwo yari mu kazi ke nk’ibisanzwe.

Grant Wahl w’imyaka 48 wakoreraga CBS Sports, inzego z’ubuzima zari kuri Stade zakoze ibishoboka byose ngo zimutabare ndetse zinamutware kwa muganga ariko birangira yitabye Imana.

Grant Wahl wari umuhanga mu kazi k’itangazamakuru akora, yavuzwe cyane mu gikombe cy’Isi cya 2022 ubwo yazaga ku mukino wahuje Wales na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika maze akangirwa kwinjira muri Stade kuko yari yambaye umupira uriho iberendera ry’abaryamana bahuje igitsina, gusa nyuma yaje kwemererwa kwinjira.

Inkuru yabanje

#Worldcup2022: Argentina yageze muri 1/2 igendera ku iringi iminota 120 yose

Twitter
WhatsApp
FbMessenger