AmakuruImikino

World Cup: Abafaransa na Denemark bageze muri 1/8, Peru na Australia barataha

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa n’iya Denemark zikatishije tike ya 1/8 cy’irangiza mu mikino y’igikombe cy’isi ikomeje kubera mu gihugu cy’Uburusiya, nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino wa gatatu w’itsinda, mu gihe Peru yatsinze Australia 2-0 gusa na yo bikarangira batahanye.

Hari nu nikino ya nyuma yo mu tsinda rya gatatu yarangiye mu mwanya washize.

Ikipe y’igihugu y’Abafaransa yari yaruhukije abenshi mu bakinnyi b’inkingi za mwamba bayo yasabwaga kunganya umukino w’uyu munsi kugira ngo yizere kuyobora itsinda rya gatatu, mu gihe Denemark yo yasabwaga kutawutakaza byibura ngo izazamuke ari iya kabiri.

Uyu mukino umutoza Didier Des Champs yahisemo kuruhutsa abakinnyi be b’inkingi za mwamba abanza mu kibuga abakinnyi nka Steven Mandanda, Presnel Kimpembe, Thomas Lemar, Steven N’zonzi na myugariro Djibril Sidibe.

Mu wundi mukino, Ikipe ya Peru yatsinze Australia ibitego 2-0 gusa ntibyari bihagije kugira ngo igere muri 1/8 cy’irangiza kuko imikino ya mbere yombi yayitsinzwe.

Ibitego bya André Martín Carrillo Díaz na José Paolo Guerrero González ni byo byafashije Peru kubona amanota atatu mu mikino y’igikombe cy’isi y’uyu mwaka.

Abafaransa barangije ku mwanya wa mbere muri iri tsinda n’amanota 7, na Denemark yarangije ku wa kabiri n’amanota 5, ziyongereye ku bihugu bya Uruguay, Uburusiya, Espagne na Portigal byamaze kubona ticket ya 1/8.

Ikipe y’igihugu ya Denemark igomba gucakirana muri 1/8 na Croatia yizeye kurangiza ku mwanya wa mbere mu tsinda rya kane, mu gihe Ubufaransa butegereza irangiza ku mwanya wa kabiri hagati ya Argentina, Nigeria, na Iceland.

   

Twitter
WhatsApp
FbMessenger