AmakuruIkoranabuhanga

WhatsApp yaburiye abayikoresha ndetse inabagira inama kubera igitero cyayigabweho

Ubuyobozi bwa Facebook ari na bwo bwaguze WhatsApp bwasabye amamiliyari y’abantu bakoresha WhatsApp kwihutira kuyijyanisha n’igihe (Update) y’iyi porogaramu kubera igitero gikomeye abanya-Israel bayigabyeho.

Abajura mu by’ikoranabuhanga babashije gushyira porogaramu y’ubugenzuzi ‘software’, muri telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga banyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp.

WhatsApp, ifitwe na Facebook, ivuga ko icyo gitero cy’ikoranabuhanga cyamenyekanye mu ntangiriro z’uku kwezi cyibasiye abantu bakoresha WhatsApp kandi cyagabwe n’umuhanga nubwo kuwa Gatanu w’icyumweru gishize cyahise gikumirwa.

Ibinyamakuru bitandukanye birimo Financial Times, BBC na The Guardian byatangaje ko iki gitero cyagabwe n’ikigo cy’umutekano cyo muri Israel cyitwa NSO Group. Byatumye kuri uyu wa Mbere WhatsApp isaba abayikoresha bose bagera kuri miliyari 1.5 kuyijyanisha n’igihe ‘update’, nk’uburyo bwo gukomeza kwirinda.

Muri iki gitero, abakigabye bakoresheje uguhamagara kuri WhatsApp bagahamagara telefoni cyangwa ikindi gikoresho runaka. Nubwo uhamagawe atakwitaba, iyo application yahitaga ijya muri icyo gikoresho cy’ikoranabuhanga kandi wareba umaze guhamagara ntumubone.

WhatsApp yabwiye BBC ko batarabasha kumenya umubare w’abantu bagizweho ingaruka n’icyo gitero. Ivuga kandi ko yamaze gutanga ikirego muri Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kugeza ubu hamaze gukorwa WhatsApp zigezweho , muri iOS, hagomba kujyamo iya  2.19.51, naho muri  Android hakenewe iri ku kigero cya  2.19.134.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger