AmakuruImyidagaduro

Weasal na Sandra Teta bagiye kwibaruka ubuheta nta bukwe bakoze

Miss Sandra Teta wabaye igisonga cya Nyampinga wa SFB mu 2011, na Weasel Manizo wamamaye mu itsinda rya Good Life bibarutse umwana wa kabirkabiri.

Nyuma y’umwaka umwe bibarutse umwana w’umukobwa bise Ria Mayanja wavutse muri Gicurasi 2020 ubu bari mu byishimo byo kwakira umwana w’umuhungu.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 23 Nyakanga 2021, hari amakuru yamenyekanye avuga ko Teta Sandra yibarutse umwana w’umuhungu.

Umwe mu nshuti za hafi z’uyu muryango watanze amakuru, yagize ati “Ni byo rwose yibarutse umwana w’umuhungu, yabyaye mu ma saa Saba z’amanywa!”

Weasel wamenyekanye muri GoodLyfe yari ahuriyemo na nyakwigendera Radio, amaze igihe akundana na Sandra Teta basanzwe bafitanye umwana w’umukobwa.

Weasel wabyaranye umwana wa kabiri na Sandra Teta, amaze iminsi yumvikana mu itangazamakuru rya Uganda ahamya ko afite abana batanu gusa, aha akaba yaranyomozaga ibikunze kuvugwa ko afite benshi barenga batanu.

Weasel na Teta Sandra nyuma yo kubyarana umwana wa mbere Ria Mayanja, nyuma humvikanye ibihuha bivuga batandukanye ndetse muri Nyakanga 2020 Weasel asiba amafoto yose ya Teta Sandra kuri Instagram.

Miss Sandra Teta yamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yari mu rukundo na Derek wo mu itsinda rya Active. Mbere yakundanaga na Ishimwe Dieudonné wamamaye nka Prince Kid.

Twabibutsa ko mu 2018 nibwo Sandra Teta yerekeje muri Uganda mu Mujyi wa Kampala ndetse akunze kuhategura ibitaramo bitandukanye mu tubari dukomeye twaho.

Yateguraga ibitaramo mu kabari kitwa Hideout gakunze kunyweramo Abanyarwanda benshi ndetse n’abavandimwe ba Weasel niko bari basigaye banyweramo.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger