AmakuruImikino

Wayne Rooney yibasiye bikomeye abafana ba Liverpool

Wayne Mark Rooney wahoze akinira ikipe ya Manchester United na Everton mbere y’uko yerekeza muri Major League Soccer, muri Leta  zunze za Amerika mu ikipe ya DC United,yavuze ko atifuza ko ikipe ya Liverpool FC itwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka .

Wayne Rooney avuga ko atifuza ko iyi kipe ya Liverpool itwara igikombe cya Shampiyona ngo kubera ubwiyemezi iyi kipe n’abafana bayo bagira.

Ati “Ndifuza ko Manchester City ariyo yatwara igikombe.Sinakwishimira kubona Liverpool itwara igikombe nk’umufana wa Everton.Ndabyibuka muri 2005 batwaye igikombe cya Champions League Istanbul ariko na nubu birirwa babiririmba.Baramutse batwaye igikombe uyu mwaka bamara imyaka 10 cyangwa 15 babiririmba.”

Wayne Rooney yatwaye ibikombe 5 bya Premier League muri Manchester United ndetse kuri ubu niwe mukinnyi wayitsindiye ibitego byinshi mu mateka yayo,ntiyifuza ko mukeba wabo w’ibihe byose atwara igikombe ahubwo yifuza ko Manchester City yacyisubiza.

Shampiyona y’Ubwongereza (Premier League) ikurikirwa na benshi hirya ni hino ku Isi , iyobowe byagateganyo na Liverpool  n’amanota 76 gusa irarusha Manchester City ifite ikirarane amanota 2 gusa.

Kuri Rooney ngo ubwiyemezi Liverpool n’abafana bayo bagira bituma abona idakwiye gutwara igikombe cya Shampiyona
Twitter
WhatsApp
FbMessenger