AmakuruImikino

Wai Yeka wakiniraga Musanze FC yerekeje muri Tanzania

Wai Yeka, Rutahizamu ukomoka muri Repubulika iharanira Demokaasi ya Congo wakiniraga Musanze FC yamaze kwerekeza muri Alliance Football Club yo muri Tanzania, iyi ikaba ari yo iherutse gusinyisha Kayiranga Jean Baptiste nk’umutoza wayo mukuru.

Aya makuru yahamijwe n’ikipe ya Musanze FC yakiniraga yamushimiye ibyiza yayigejejeho, inamwifuriza ishya n’ihirwe mu kipe nshyashya yerekejemo ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Uyu musore yerekeje muri iyi kipe mu gihe byavugwaga ko yari arimo gukora igeregezwa mu kipe ya Villa Sports Club yo mu gihugu cya Uganda, ndetse ko ari no mu nzira zo kuba yasinya amasezerano muri iyi kipe y’i Kampala.

Iyi kipe ya Alliance Sports Club isanzwe ari iy’ishuri rya Alliance riherereye Mwanza, ikaba yarazamutse mu kiciro cya mbere cya shampiyona ya Tanzania uyu mwaka.

Ni  imwe mu mashuri y’umupira w’amaguru yatanze abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu ya Tanzania y’abatarengeje imyaka 17 yatwaye igikombe cya CECAFA cy’abatarengeje iyo myaka.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger