AmakuruImyidagaduro

Wa mukobwa w’i Rwanda wa bengutswe na Drake yasubije abibaza ku nkomoko y’ikibuno cye kirangaza benshi (Amafoto)

Uvuze amazina y’abakobwa b’abanyarwanda barimo gutigisa imbuga nkoranyambaga ndetse bakabengukwa n’ab’ibwotamasimbi, ntuzanemo Yolo The Queen aho ntiwa kemeranyaho nabakoresha izi mbuga mu Rwanda.

Umwe mu bakobwa bakunzwe mu gihugu cy’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga uyu mukobwa bitewe n’imiterere y’umubiri we ikurura abagabo batari bake aherutse gutungurana asubiza abibaza byinshi ku mubiri we.

Yolo The Queen ni umukobwa watangiye kuvugwa cyane umwaka ushize, ni nyuma y’uko yari amaze gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto hejuru nta kintu yambaye uretse udupfukamunwa yari yapfukishije amabere.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Ni umukobwa ufite ikibuno gitangarirwa na benshi ariko gikurura abagabo kugeza no kuri Drake, umuhanzi wo muri Amerika aho byagiye bigaragara ko hari ubutumwa yagiye yandikirana n’uyu mukobwa, muri make ateye nk’igisabo.

Drake ukoresha amazina ya Champagnepapi kuri Instagram hari screen shot yagaragaye amwandikira amubaza ko yabuze cyane.

Mu minsi ishize aherutse guha umwanya abamukurikira ngo bagire ibibazo bamubaza, umwe yamubajije niba akiri isugi, mu kumusubiza agira “yego.”

Yolo The Queen yabajijwe kandi niba Yaba afite umukunzi, yagize ati “hari umuhungu w’abandi urimo kwita ku mutima wanjye.”

Ku nkomoko y’imiterere ye n’ikibuno cyakuruye benshi, yagize ati “ni imisemburo ya mama inyiruka mu mubiri.”

Uyu mukobwa wavuze ko ubu ari muri Afurika y’Epfo, yavuze ko umuntu umushimisha mu buzima bwe ari nyina, ni mu gihe igice cy’umubiri we akunda ari amaguru ye.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger