AmakuruAmakuru ashushye

Uwase Tina wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2018 yavuze ibyo yungukiye mu irushanwa

Uwase Tina wahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Suprenational 2018, avuga ko nubwo yatashye amaramasa atabuze ibintu ahungukra bizamugirira akamaro mu buzima bwe bwa buri munsi harimo inshuti no kumufungurira amarembo mu bikorwa bitandukanye akora

Mu cyumweru gishize ni bwo amarushanwa ya Miss Supranational 2018 yasozwaga, umunyarwandakazi Uwase Tina wari wagiyeyo  bisa ni bimutunguye kuko Djazzila wagombaga kujyayo yahagaritswe ku munota wa nyuma bitewe n’uko hari hagiye ahagaragara amafoto ye ku mbuga nkoranyamabaga yamabye ubusa.

Tina yavuze ko n’ubwo ategukanye ikamba ariko hari ibindi bintu bikomeye yakuyeyo.

ati” nakuyemo byinshi cyane wenda abantu batatekereza ariko bifite akamaro kanini cyane mu rugendo rwange, icya mbere ni ukunguka ubumenyi mu bijyanye no kumurika ubwiza bitandukanye cyane n’igisata cyo kwerekana imideli mbamo, urumva ikindi ni ukumenyana n’abakobwa bo mu bihugu 72 bitandukanye aba ari ubushuti nubatse kandi mu gihe kiri mbere buzagira icyo bumfasha”.

Tina usanzwe ukora imideli yanavuze ko mu byo yakuye  muri Miss Supranational harimo no kuba yarahise abona amasezerano yo kwamamaza imyenda mu gihugu cya Poland asanzwe anabamo

Yagize ati” nk’ubu nagize amahirwe yo kuzakorana na zimwe muri kompanyi zikora imyenda hano, nabonye kompanyi ebyiri kandi zose zikomeye urumva ko ari amarembo mashya afungutse kuri ngewe”

Uwase Tina kandi yibukije abakobwa bose baserukira u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza ko bagomba kujya bitegura igihe kinini kandi bakagenda bazi ko bazakurikiza amabwiriza

”Abakobwa baserukira u Rwanda icyo nababwira ni ugutinyuka kandi bakitegura irushanwa bagiyemo, ikindi bagomba kugenda mu irushanwa bizeye ko bazakurikiza amategeko n’amabwiriza”.

Uwase Tina ni umunyamideri usanzwe uba muri Poland ari naho yiga, ni we mukobwa wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational nyuma y’uko Djazzila ahagarikwa bitewe n’uko yari yifotoje amafoto bise ay’urukozasoni; iri kamba ryegukanywe n’umunya Puerto Rico.

Uwase Tina avuga ko yungukiye byinshi mu irushanwa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger