AmakuruImyidagaduro

Uwari umurinzi wa Nipsey Hussle uherutse kuraswa yafashe umwanzuro ukakaye

J Roc wari umurinzi w’umuraperi Nipsey Hussle uherutse gupfa arashwe n’abagizi banabi bagishakishwa n’inzego z’umutekano, yagaragaje ko yababajwe cyane n’urupfu rw’uwo yarindaga ndetse bituma anafata umwanzuro wo guhagarka burundu akazi yakoraga ko gucungira umutekano abantu.

Mu magambo yuje akababaro kenshi J Roc yavuze ko ahagaritse burundu iyi mirimo ye bitewe n’uko yashenguwe cyane n’urupfu rw’uyu muraperi yafataga nk’inshuti ye magara bitewe n’uburyo yamubaniraga neza igihe cyose babaga bari hamwe.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, mu butumwa burebure yanditse ko yahoraga mu byishimo na Nipsey ndetse yemeza ko yari inshuti ye magara.

Yiyumvishaga ko ibihe byiza bagiranaga bitazigera birangira ngo yandike amagambo y’akababaro nk’aya, ariko ubu siko byagenze kuko yagiye ku mbuga nkoranyambaga yandika ubutumwa mu maso ye huzuye amarira.

Yagize Ati “Isi yari igukeneye hano, ni igihombo, ni igikomere gusa nabuze umuvandimwe, inshuti magara, umuntu wanyigishaga byinshi”.

Yavuze ko agiye kwita ku bana babiri Nipsey yasize ndetse na Luaren London wari umukunzi w’uyu muhanzi, ndetse anatangaza ko avuye burundu ku kazi k’uburinzi.

Ati “Namaze gufata inshingano ku bana bawe ndetse na Lauren. Ubu ntabwo nzongera gukora akazi k’uburinzi ukundi, ndarambiwe ibi byose ni umwanda. Ndagukunda Nipsey Hussle.”

Ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2019 umuraperi Ermias Davidson Asghedom, wari uzwi mu muziki nka Nipsey Hussle ukomoka i Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yarasiwe imbere y’iduka rye muri uwo mujyi arapfa.

Ku wa Kabiri umusore w’imyaka 29 witwa Eric Holder yatawe muri yombi akurikiranyweho kuba ariwe wamwivuganye gusa ubwo yagaragaraga imbere y’urukiko i Los Angeles, kuri uyu wa Kane yarabihakanye.

JRoc yasezeye ku mirimo ye nyuma y’urupfu rwa Nepsey yarindaga

Twitter
WhatsApp
FbMessenger