AmakuruPolitiki

USA: Melania Trump yatumye uwari umujyanama wungirije mu by’umutekano w’Igihugu yirukanwa

Mira Ricardel wari umujyanama wungirije mu by’umutekano muri Leta zunze ubumwe za Amerika , yakuwe ku mwanya yari ahagarariye kubera ikibatsi cy’amakimbirane yagiranye na melania Trump umugore wa Perezida Donald Trump.

Ibi byemejwe n’umuvugizi w’ibiro bya White House bya perezida w’Amerika, wemeje ko Ricardel atakiri ku mwanya yari ariho muri White House.

Ibi byabaye mu gihe kuwa gatatu, ibiro bya Madamu Trump byari byasohoye itangazo rivuga ko Madamu Ricardel “atagikwiye icyubahiro cyo gukora mu biro bya White House”.

Amakuru avuga ko aba bombi bagiranye amakimbirane mu rugendo Madamu Trump yagiriye muri Afurika mu kwezi gushize kwa cumi.

Amakuru yo mu bitangazamakuru byo muri Amerika yo mu ntangiriro y’iki cyumweru, avuga ko Madamu Ricardel na Madamu Trump bapfuye uburyo abantu bari bicajwe mu myanya yo mu ndege ye mu rugendo Madamu Trump aherutse kugirira muri Afurika.

Gukurwa ku mwanya kwa Madamu Ricardel, kubaye mu gihe hari amakuru mu bitangazamakuru byo muri Amerika ko Perezida Trump ari kwiga ku kuba yakora amavugurura mu bakozi bo mu biro bye bya White House.

Havugwaga ko Perezida Trump ashobora kuba ari kwitegura kuba yakuraho umukuru w’ibiro bye John Kelly cyangwa Kirstjen Nielsen, umujyanama mu rwego rw’umutekano w’Amerika.

Madamu Ricardel yambuwe umwanya yari ariho muri White House nyuma y’uko ikinyamakuru The Wall Street Journal cyari giherutse gutangaza ko uyu mugore ariwe nyirabayazana w’”inkuru mbi” zitangazwa kuri Madamu Trump n’abakozi be

Hagati aho n’ubwo uyu mugore yamaze gusezererwa, hemezwa ko azakomeza kuba umwe mu bashigikiye perezida Donald Trump.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger