AmakuruImyidagaduro

Urutonde rw’abantu bakurikirwa cyane ku Isi, Cristiano yahigitse Selena Gomez

Abantu biganjemo ibyamamare bakunze gusangiza abakunzi babo ubuzima babamo buri munsi, ariko kubera ko biba bitoroshye ko yakoherereza buri muntu, bifashisha imbugankoranyambaga ku buryo umuntu wese umukurikira abona ibyo yashyizeho.

Ku Isonga haza urubuga rwa Instagram, uru rubuga ruri mu ziri kwigarurira ama miliyoni y’abatuye Isi , umuntu ashyiraho amafoto ye cyangwa se Video agamije kubyereka abamukurikira.

Mu bakurikirwa n’abantu benshi ku Isi , ku isonga hazaho Cristiano Ronaldo wahoze akinira Real Madrid akaba ari muri Juventus, uyu mwanya yawukuyeho umuhanzikazi wo muri Amerika Selena Gomez wari umaze imyaka itari mike ari we wa mbere ukurikirwa n’abantu benshi.

Cristiano ni we wa mbere ku Isi ukurikirwa kuri Instagram n’abantu miliyoni 144 n’ibihumbi 400, Selena Gomez ni uwa kabiri n’abantu miliyoni 144 n’ibihumbi 300, Arianna Grande ni uwa Gatatu n’abantu miliyoni 132, Kim Kardashian (Umugore wa kanye West) ni uwa kane n’abantu miliyoni 120, Beyonce ni uwa gatanu n’abantu miliyoni 119.

Ku mwanya wa gatandatu haza Dwayne Johnson (The Rock) ukurikirwa n’abantu miliyoni 119 , uwa karindwi ni Kylie Jenner n’abantu miliyoni 117, uwa munani ni Taylor Swift  n’abantu miliyoni 112, Neymar ukinira PSG aza ku mwanya wa cyenda n’abantu miliyoni 104. Messi we afite abantu bagera kuri miliyoni 100 bamukurikira.

Dailmail yanditse ko umubare munini wiyongereye mu bakurikirana Cristiano, binyuze mu kumukundira ko ari umukinnyi w’umupira w’amaguru, abandi ngo banakunda kwirebera ubuzima busanzwe bwe nyuma yo kuva mu kibuga. bakomeje bavuga ko aho aviriye muri Real Madrid umubare wiyongereye cyane.

Kuri Selena Gomez we, mu bushakashatsi iki kinyamakuru cyakoze , kuba yaratakaje umubare w’abamukurikiraga akavanwa na Cristiano ku mwanya wa mbere ngo byatewe n’uko muri Kanama uyu mwaka Selena Gomez yahagaritse kuyikoresha kuko yatangaje ko yari agiye gufata akanya ko kwiyitaho bigatuma abamushaka bagabanyuka.

Instagram yashinze mu 2010 na Kevin Systrom na Mike Krieger, nyuma y’imyaka 2 gusa, uru rubuga rwaguzwe na Facebook ya Mark Zuckerberg atanze miliyari imwe y’amadolari , ariko ahita aha aba basore bayishyinze kuyiyobora, kugeza ubu uru rubuga rwa Instagram rukoreshwa n’abarenga Miliyari ku isi ndetse abarukoresha bagenda biyongera umunsi ku wundi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger