AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

urumogi rwitezweho kuba igisubizo gikomeye ku Banyarwanda no ku iterambere ry’inganda zikora imiti n’inkingo

Igihingwa cy’urumogi kimaze amezi make cyemejwe guhingwa ku butaka bw’u Rwanda cyagaragaye nk’igisubizo cy’ibanze gikomeye mu iterambere ry’inganda zishobora gukora imiti n’inkingo mu Rwanda.

Magingo aya, gukorera inkingo n’indi miti itandukanye mu Rwanda ntibikiri inzozi kuko Leta y’u Rwanda ikomeje gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye ngo uwo mushinga wihutishwe hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’uko u Rwanda n’Afurika muri rusange byahoraga biteze amaboko imiti n’inkingo biva ku yindi migabane.

Urwo ruganda nirumara kubakwa mu Rwanda ruzaba rukeneye ibikoresho fatizo (raw materials) nk’urumogi kugira ngo rubashe gukora imiti yujuje ubuziranenge, bityo bikaba ari amahirwe akomeye kuba u Rwanda ruheruka kwemeza iteka rigenga uburyo bwo guhinga no gukoresha urumogi mu rwego rwo kurubyaza umusaruro w’imiti ivura n’amadovize.

Umuyobozi mushya w’Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenga bw’ imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) Dr. Emile Bienvenu, yasobanuye ko kuba u Rwanda rwiteguye uruganda rukora imiti mu gihe urumogi rwemerewe gukoreshwa mu nyungu z’ubuvuzi ari ikintu cy’ingenzi.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Dr. Bienvenue yavuze ko kuba urumogi ari kimwe mu bikoresho fatizo bizaba biboneka mu Rwanda bifite inyungu nyinshi haba ku ruganda rukora imiti mu Rwanda ndetse no ku Banyarwanda muri rusange bazabona imiti yizewe kandi yakuwe mu bimera biboneka mu Rwanda.

Yagize ati: “Kugira urumogi nk’igihingwa cyifashishwa mu gukora imiti mu Rwanda bifite ibyiza byinshi, kuko niba dushaka gutangiza uruganda rukora imiti mu Rwanda, kuki tutemerera iki gihingwa cy’imiti kidasanzwe na cyo guhingwa mu Rwanda?”

Yasobanuye ko icy’ingenzi ari uko Leta y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza akumira ko icyo gihingwa gishobora gukoreshwa nabi nk’ikiyobyabwenge cyangwa ubundi buryo buhabanye no kuba cyakwifashishwa mu gukora imiti.

Iteka rya Minisitiri No 003/MoH/2021 ryo ku wa 25/06/2021 ryerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi, rigena itangwa ry’uburenganzira bwo guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi n’ibikomoka ku rumogi, ndetse n’amabwiriza y’umutekano ajyanye no kuruhinga, kurutunganya, kurukwirakwiza no kurukoresha.

Ingingo ya 4 y’iryo Teka igaragaza ko ibikorwa bijyanye no guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi cyangwa ibikomoka ku rumogi bikorerwa mu bigo byigenga cyangwa ibigo bya Leta byabiherewe uburenganzira n’urwego rubifitiye ububasha kandi bigakorerwa aho ibyo bigo bikorera cyangwa ahandi hantu hemejwe n’urwego rubifitiye ububasha.

Ingingo ya 5 igaragaza ko umuntu wemererwa gukora ibikorwa biteganyijwe n’iri teka ari umushoramari cyangwa undi muntu wese wiyemeje gukora igikorwa cyo guhinga, gutunganya, gutumiza cyangwa kohereza mu mahanga no gukoresha urumogi n’ibikomoka ku rumogi, agamije gusa ubuvuzi cyangwa ubushakashatsi.

Ingigo ya 8 igaragaza ko ufite uruhushya rwo guhinga ari we gusa wemerewe gusaba icyemezo cyo gutumiza mu mahanga cyangwa icyo kohereza mu mahanga imbuto, uturemangingo ndangasano n’ibindi bice biterwa by’urumogi.

Umuntu ushaka gutumiza cyangwa kohereza mu mahanga imbuto, uturemangingo ndangasano n’ibindi bice biterwa by’urumogi abisabira uruhushya mu rwego rubifitiye ububasha igihe cyose agiye kubitumiza cyangwa kubyohereza mu mahanga.

Uruhushya rwo gutunganya urumogi n’ibikomoka ku rumogi runakubiyemo gukora ibikorwa by’ubushakashatsi n’iterambere birenze ibyo gutunganya uturemangingo ndangasano.

Dr. Bienvenu yakomeje agira ati: “Ibyo bimera bigiye kuba ibihingwa bitanga imiti, tuzakenera gukora ubushakashatsi ku bihingwa by’imiti dufite mu Rwanda, dufata igihingwa cy’imiti tugerageza gutandukanya ibikigize tugasigarana ibishobora gutanga imiti ari byo byifashishwa. Ni yo mpamvu urumogi ari igihingwa kizaba gikenewe cyane, kuko Igihugu gishobora no kurubyaza amafaranga menshi.”
Imiti myinshi ikoreshwa kwa muganga ishobora kuba ibiyobyabwenge

Dr. Bienvenue yahishuye ko imiti myinshi ikoreshwa mu bitaro n’itangwa muri za farumasi zitandukanye iri mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge nk’urumogi mu gihe yaba ikoreshejwe na bi ari na yo mpamvu hashyirwaho amabwiriza y’imikoreshereze yayo mu buryo buvura aho kuba ubwangiza ubuzima bw’abantu.

Ati: “…Tugomba gushyiraho amabwiriza akomeye ariko iki gihingwa kikemererwa kuba mu Rwanda [mu nyungu z’ubuvuzi].”

Iteka rya Minisitiri riteganya ko ukora ibikorwa byerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi agomba guha Polisi y’u Rwanda gahunda y’umutekano warwo kugira ngo iyemeze. Aho abikorera hagomba gushyirwa uruzitiro rw’ibice bibiri, kuba hari irondo rikorerwa hagati y’ibice bibiri by’urwo ruzitiro.

Hari kandi gukoresha sosiyete itanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera yemewe, icunga umutekano wo hanze amasaha yose agize umunsi kandi mu minsi yose igize icyumweru, amatara y’umutekano, kamera zifashishwa mu kugenzura, umutekano, iminara yifashishwa mu gucunga umutekano, uburyo bwo gutahura ibyinjiye mu buryo butemewe, icyumba cyo kugenzura itumanaho, ibimenyetso bimyasa,

Hanyuma haza no gukoresha uburyo bwo kugenzura abinjira n’abasohoka harimo abakozi b’ikigo n’abandi bantu babiherewe uburenganzira, mu gihe cyo kwinjira no gusohoka mu kigo, kuba abakozi n’abandi bantu bahawe uburenganzira bwo kwinjira mu kigo bagomba kwambara imyambaro ibarinda idafite imifuka ibikwa ahantu habugenewe, no gucunga imfunguzo n’ingufuri.

Kuba urumogi rwemerewe guhingwa ku butaka bw’u Rwanda kigakoreshwa mu buvuzi, byuzuza andi masezerano y’Umuryango w’Abibumbye arimo ayo mu 1961 ajyanye no kugenzura imiti ikurwa mu rumogi ndetse n’ayo mu 1971 agenga ikorwa n’ikoreshwa ry’imwe mu miti ikoreshwa mu buvuzi bw’indwara z’imitekerereze (amphetamine-type stimulants, barbiturates, benzodiazepines na psychedelics).

Indi miti iva mu rumogi irimo Sativex (Nabiximols) ukoreshwa mu gusukura mu kanwa no kugabanya ububabare; uwitwa Marinol (Dronabinol) ukoreshwa mu gufasha abarwayi kubona ikiryi (appetite), kubarinda kuruka ukanakuraho ibibazo byo kubura ibitotsi; hakaza n’undi witwa Epidiolex (Cannabidiol/CBD) uvura igicuri.

Muri make kwemeza guhinga urumogi mu rwego rw’ubuvuzi bitanga umusaruro w’uburyo bubiri u Rwanda rwakwitega. Ubwa mbere ni ukugira uruhare mu kongera ingano y’imiti ikenerwa cyane mu buvuzi ku rwego mpuzamahanga, na ho ubwa kabiri ni ukwinjiriza Igihugu amadovize.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger