AmakuruPolitiki

Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwategetse ko iperereza ku byaha Agathe Habyarimana akurikiranyweho rikomeza

Urukiko rw’Ubujurire i Paris mu Bufaransa rwatesheje agaciro icyemezo cyari cyafashwe mu 2025 cyavugaga ko nta mpamvu zihagije zo gukomeza gukurikirana Agathe Habyarimana, maze rutegeka ko iperereza ku byaha akurikiranyweho risubukurwa rikazakomeza gukorwa mu buryo bwimbitse.

Agathe Habyarimana, umugore wa Juvénal Habyarimana wayoboraga u Rwanda kugeza igihe yiciwe mu 1994, akurikiranwe n’ubutabera bw’u Bufaransa kuva mu 2008 ku byaha bifitanye isano n’uruhare rushinjwa mu mugambi wa jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kuba yarafashije mu byaha byibasiye inyokomuntu.

Kuva mu 1994, aba mu Bufaransa, ubu akaba ageze mu zabukuru.

Iri perereza ryatangiye nyuma y’ibirego byatanzwe n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu mu 2008, isaba ko hakorwaho iperereza ku ruhare rwe rushobora kuba rwaragize ingaruka mu byabaye mu Rwanda mu 1994.

Mu 2025, hari urukiko rwo mu rwego rwa mbere rwari rwanzuye ko dosiye ifunzwe kubera ibimenyetso bidahagije, icyakora urukiko rw’Ubujurire rwasanze icyo cyemezo kitari gihagije, rutegeka ko iperereza rikomeza kugira ngo harebwe niba hari ibindi bimenyetso bishobora kuboneka.

Iki cyemezo gishya cy’urukiko rw’Ubujurire kigaragaza ko urubanza rudafunzwe burundu, kuko abacamanza b’u Bufaransa bagisanga ibirego bikomeye bihagije bituma hakomeza iperereza rishobora gutanga ibisubizo bishya ku ruhare ruvugwa.

Iyi dosiye ikomeje gukurikiranwa mu rwego mpuzamahanga, ikaba igaragaza uburyo ubutabera bw’u Bufaransa bukomeje gusuzuma ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, n’uruhare rushobora kuba rwaragize abantu batandukanye mu mateka yayo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger