AmakuruAmakuru ashushye

Urukiko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abantu 30

Abantu 30 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakatiwe n’urukiko urwo gupfa bazira ubushyamirane bwahitanye umupolisi umwe kuwa Kane tariki ya 13 Gicurasi 2021, mu birori bya Eid al-Fitr.

Ubwo hasozwaga ukwezi kw’igisibo gitagatifu cya Ramadan mu Murwa Mukuru i Kinshasa nibwo habaye ubushyamirane hagati y’amatsinda abiri y’Abayisilamu bari bemeranyije guhurira hamwe mu isengesho, aho haguyemo umupolisi umwe abandi bagakomerekera muri uku kutumvikana.

Umunyamategeko Tshipamba Ngambamalu wunganira mu mategeko abarenganiye muri ubu bushyamirane, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’ Abafaransa AFP ko abantu 30 bakatiwe urwo gupfa mu rubanza rwatangiye kuburanisha kuwa Gatanu nyuma y’umunsi umwe ibi bibaye.

Igihano cy’urupfu nticyaherukaga gutangwa muri iki gihugu kuva mu 2003 ubwo cyasimbuzwaga igifungo cya burundu.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Kinshasa, Sylvano Kasongo, yavuze ko muri izi mvururu zahitanye umupolisi umwe, abantu 40 bahakomerekeye, ubu bushyamirane bugihoshwa abagera kuri 35 bahita batabwa muri yombi.

Uku gushyamirana kwahuje amatsinda abiri y’Abayisilamu bari bemeranyije gufatanya mu isengesho ryo gusoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadan ariko bikaza kurangira batumvikanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger