AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Urugendo rwa APR FC rujya mu matsinda ya CAF Champions league rurangiriye muri Tunisia

Ikipe ya APR FC yasezerewe muri CAF Champions league, nyuma yo kunyagirwa na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia ibitego 4-0 byatumye isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 5-1.

APR FC na Etoile du Sahel bari bahuriye mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Mustafa Bin Jannat i Monastir, nyuma y’ubanza amakipe yombi yanganyirijemo igitego 1-1 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC yasabwaga gutsinda byibura igitego 1-0 cyangwa ikanganya hejuru y’igitego kimwe kugira ngo igere mu matsinda ya CAF Champions league.

Icyizere cy’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu cyatangiye kuyoyoka ku munota wa 18 w’umukino, ubwo rutahizamu Yassine Chikhaoui yafunguriraga Etoile du Sahel amazamu kuri penaliti.

Ni nyuma y’uko umunya-Gambia Papa Gasama wasifuye uyu mukino yari yemeje ko ab’inyuma ba APR FC bakoze umupira wari uhinduwe imbere y’izamu.

Ni Gasama utigeze abanira iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda kuko ibyemezo byose yagiye afata byabogamiraga ku ruhande rwa Etoile du Sahel.

APR FC yatsinzwe igitego cya kabiri ku munota wa 47 nanone cya Chikhaoui nyuma y’uburangare bwa Omborenga Fitina.

Etoile du Sahel yatsinze igitego cya gatatu cya penaliti ya Mohamed Al-Dhaawi, mbere y’uko Ali Soma atsinda agashinguracumu mu minota ya nyuma y’umukino.

APR FC yarangije umukino ifite abakinnyi 10 bonyine kuko Niyomugabo Claude yeretswe amakarita abiri y’umuhondo.

Iyi kipe nyuma yo gusezererwa muri Champions league irakomereza urugendo muri CAF Confederation Cup aho igomba guhura n’imwe mu makipe azagera mu ijonjora rya gatatu, yayisezerera ikagera mu matsinda.

APR FC yemerewe akavagari k’amafaranga ngo isezerere Etoile du Sahel

Twitter
WhatsApp
FbMessenger