AmakuruImyidagaduro

Urubanza rw’uwishe Mowzey Radio rurakomeje , ubu rwajyanwe i bukuru

Urubanza rwa Troy Godfrey Wamala ukurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw’umuhanzi Mowzey Radio rwajyanwe mu rukiko rukuru kuko ngo ibimenyetso byose bimushinja byamaze gukusanywa bityo ko ashobora gukatirwa.

Inkuru dukesha Dail Monitor ivuga ko umushinjacyaha Julius Muhiirwe atangaza ko iperereza ku kirego cya Troy ryageze ku myanzuro ndetse afite amabwiriza yahawe n’Umuyobozi w’ubushinjacyaha yo kumujyana mu rukiko kuko hari ibimenyetso bigaragaza ko yari aho Radio yakubitiwe bikamuviramo gupfa.

Mowzey Radio waririmbaga mu itsinda rya Good Life yakubitiwe mu kabare kitwa De Bar gaherereye mu Mujyi wa Entebbe ho muri Uganda, nyuma yo gukubitwa yangiritse umutwe agwa muri koma ariko kuya 1 Gashyantare ubuzima buranga yitaba Imana, urupfu rwe rwashegeshe abantu benshi bari bamuzi cyane cyane abo mu bihugu by’akarere ka Afurika y’iburasirazuba.

Kuva icyo gihe hahise hatabwa muri yombi abo bivugwa ko basangiraga ubwo habaga ubushyamirane mu kabare banweragamo, uwashinjwe ijana ku ijana urupfu rwa Radio ni uyu Troy.

Ibimenyetso ubushinjacyaha bufite, bigaragaza ko Troy yasangiraga na Radio mbere gato yuko imirwano itangira.

Bivugwa ko yasutse inzoga ku bantu bamwe mu kabari ka De Bar hanyuma uwitwa Pamella na Ategeka bakamusohora bakurikiwe na Troy Wamala akamubamburana ingufu nyinshi agatangira kumuhondagura yarangiza akiruka agahungira ahitwa Kyengera kugeza ku itariki ya 4 Gashyantare ubwo yumvaga urupfu rwa Radio akishyikiriza polisi.

Ubushinjacyaha bunateganya gukoresha ibyaganiriwe kuri telefoni n’abari mu kirego mbere, na nyuma y’uko Radio akubitwa ndetse n’igishushanyo cy’uko byari byifashe muri DeBar ahabereye iyo mirwano.

Umucamanza Mukuru w’urukiko rwa Entebbe, Susan Okeni, yasubije Troy Wamala muri Gereza ya Luzira kugeza ubwo azongera guhamagarwa bagatangira kumuburanisha.

Radio yakubitiwe muri aka kabare tariki ya 22 Mutarama 2018, yajyanwe mu bitaro bya Case Hospital ari muri koma maze yitaba Imana tariki ya 1 Gashyantare 2018, yashyinguwe mu cyaro cy’iwabo aho yashyinguwe nk’intwali.

Aka niko kabare Radio yakubitiwemo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger