AmakuruPolitiki

Umwe mu bapolisi bakomeye ba Uganda yishwe arasanwe n’umugore we

Muhammad Kirumira wahoze ari umuyobozi wa Polisi muri district ya Buyende mu gihugu cya Uganda, amaze kwicwa arasiwe mu modoka imwe n’umugore we.

Uyu mupolisi wari umaze ukwezi kumwe asezeye mu gipolisi cya Uganda yarashwe ku mugoroba w’uyu wa gatandatu nk’uko amakuru abivuga.

Ifoto imaze gusangizwa ku mbuga nkoranyambaga yerekana ko uyu wahoze ari umupolisi yicanwe n’umugore we bari mu modoka imwe, bakaba barasiwe hafi y’urugo rwabo ruherereye ahitwa Bulenga muri district ya Wakiso.

Amakuru avuga ko uwabarashe yari kuri Moto.

Nyuma y’uko Nyakwigendera yari amaze gusezera, yanenze mu ruhame abari abakoresha be, gusa yaje kujyanwa mu nkiko aregwa kwirengagiza inshingano ze, ibyaha bya ruswa ndetse n’imyitwarire itemewe n’amategeko, ibintu yaje no gufungirwa nyuma akaza kubihanagurwaho.

Abaye umuntu wa kabiri muri Uganda wishwe arashwe muri uyu mwaka, nyuma y’umudepite witwa Ibrahim Abiriga wiciwe hafi y’urugo rwe muri Arua.

Nyakwigendera Kirumira yarasanwe n’umugore we.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger