AmakuruPolitiki

Umwe mu bakobwa ba Rwigara yitabye Imana atarwaye igihe kirekire

Umukobwa wa nyakwigendera Assinapol Rwigara wari umucuruzi ukomeye witwa Anne Rwigara, yitabye Imana azize urupfu rutunguranye aho yari atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hari hashize igihe Anne Rwigara aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko asanganywe ubwenegihugu bwaho.

Uyu mukobwa w’imyaka 41 y’amavuko yakundaga kuba no mu Bubiligi aho afite bamwe bo mu muryango we.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo inkuru y’urupfu rwe yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.

Amakuru avuga ko yaguye muri Leta ya Calfornia aho yarwaye igihe gito, ababara mu nda.

Adeline Rwigara umubyeyi wa Anne utuye i Kigali, yabwiye BBC ko urupfu rw’umukobwa we ari amayobera.

Yagize ati “Ntiyarwaye iminsi. Ni iminsi ingahe gusa. Namayobera gusa.”

Anne Rwigara ava inda imwe na Diane Rwigara wigeze kwinjira muri politiki mu 2017 ashaka guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.

Muri uwo mwaka Anne yarezwe icyaha cyo kugambirira guteza imidugararo muri rubanda, icyaha yari ahuriyeho na mukuru we na nyina, ariko bo bashinjwa n’ibindi.

Anne Rwigara yaje kurekurwa n’urukiko, ariko mukuru we Diane n’umubyeyi we Adeline bamaze igihe kirenga umwaka bafunze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger