Imikino

Umwanzuro wa FERWAFA ku mukino wa APR FC na Rayon Sports utararangiye

Umukino wahuje Rayon Sports na APR FC kuwa gatandatu tariki 23 Nzeri 2017, bikaza kurangira udasojwe kubera kubura umuriro, nyuma y’aho APR FC yari imaze gutsindwa ibitego bibiri ku busa  ugasubikwa. Ferwafa yavuze ko uzasubukurwa bagakomereza aho umukino wari ugeze.

Riragira riti”Nyuma y’inama ya komisiyo ishinzwe amarushanwa muri FERWAFA iteranye tariki ya 25/09/2017 yiga ku kibazo cy’umukino utararangiye w’igikombe kiruta ibindi (Super Cup) wabereye i Rubavu tariki ya 23/09/2017 kubera ibura ry’urumuri wabuze ku munota wa 63 w’umukino.”

“Turabamenyesha ko uwo mukino uzasubirwamo hagakinwa iminota 27 yari isigaye ku wa gatatu tariki ya 27/09/2017 saa kumi z’umugoroba(16h00) kuri stade ya Kigali.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger