AmakuruAmakuru ashushyeImikino

As Kigali ntiyishimiye kuba umukino wa Espoir na APR FC wimuriwe i Kigali

Ikipe ya AS Kigali ikomeje guhanganira na APR FC igikombe cya shampiyona yagaragaje ko itishimiye icyemezo cyo kwimurira umukino wa Espoir na APR FC wagombaga kubera i Rusizi, inasa n’aho ikuye amaso ku gikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

Mu busanzwe byari biteganyijwe y’uko APR FC isura Espoir i Rusizi mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona, AS Kigali na yo igasura Musanze kuri Stade Ubworoherane.

Imikino y’umunsi wa nyuma wa shampiyona iteganyijwe gukinwa ku wa 27 Kamena.

Mu gihe bizwi y’uko APR FC izitabira CECAFA Kagame Cup igomba kubera mu gihugu cya Tanzania kuva ku wa 29 Kamena Aho izanatangira iyi kipe ikina na Singida United, APR FC yagaragaje impungenge z’uko kujya i Rusizi iminsi 2 mbere y’uko CECAFA itangira bishobora kuyikoma mu nkokora bityo isaba FERWAFA ko Espoir yazayakirira i Kigali.

FERWAFA yasanze ubusabe bwa APR FC bufite ishingiro, yemeza ko umukino wa Espoir na APR FC ubera kuri Stade national Amahoro i Remera.

Nyuma yo kumenya y’uko umukino utakibereye i Rusizi, Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali yaciye marenga yo kutishimira icyemezo cya FERWAFA, anasa n’aho aca amarenga y’uko AS Kigali yakuye amaso ku gikombe.

Umutoza Eric yagize ati” Umunsi wa nyuma wa shampiyona wari ugiye kuryoha none wabaye ubusabane.”

APR FC iyoboye shampiyona n’amanota 64 irasabwa byibura kunganya na Espoir ikitwarira igikombe cya shampiyona cya 17 mu mateka yayo, mu gihe AS Kigali ifite 60 isabwa gutsinda Musanze ku kabi n’akeza ikanasengera ko Espoir itsinda APR FC.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger