AmakuruImikino

Umutoza wa APR FC yifatiye ku gahanga kapiteni w’iyi kipe amushinja ibyaha karahabutaka

Kapiteni wa APR FC Manishimwe Djabel yifatiwe ku gahanga n’imutoza w’iyi kipe Adil Erradi Mohammed avuga ko ari we mukinnyi umaze iminsi umutsindisha.

Ntabwo umwuka ari mwiza hagati y’umutoza wa APR FC, umunya-Maroc, Adil Erradi Mohammed ndetse na bamwe mu bakinnyi bakuru muri iyi kipe.

Nyuma yo gusezererwa na US Monastir muri CAF Champions League yatsinzwe na Bugesera FC muri shampiyona.

Ni ibintu byagaragariga buri wese ko harimo ikibazo ndetse amakuru akaba yaravugaga ko ibintu bitameze neza hagati ya Adil Erradi na bamwe mu bakinnyi.

Ibi byaje gushimangirwa n’impinduka yaraye akoze ku mukino batsinzemo Marines 2-0, aho mu bakinnyi yaraye abanjemo bari basanzwe babanzamo ari Buregeya Prince, Mugisha Bonheur, Ishimwe Christian na Mugunga Yves gusa.

Nyuma y’uyu mukino ni bwo yeruye avuga ko Manishimwe Djabel impamvu atakinnye ari uko amaze iminsi amutsindisha ndetse avuga ko ari kapiteni wa APR FC atari kapiteni we.

Ati “Ni kapiteni wa APR FC ntabwo ari uwanjye, yahawe amahirwe mu gice cya kabiri ku mukino wa Monastir mu gice cya kabiri atsindisha igitego, yatanze igitego ku mukino wa Bugesera, nta kinyuranyo yakoze ku mukino wa Bugesera, si uko atiteguye, si uko adahari ni kimwe n’abandi, nta mukinnyi munini muri APR FC.”

Yakomeje avuga kandi ko atakwicaza umukinnyi umeze neza ngo Djabel akine, niba atiteguye kurwanira ishema rya APR FC nta mwanya afite muri iyi kipe.

Ati “Ntabwo nakwicaza umukinnyi umeze neza, uri mu bihe bye ukora neza nka Fiston, Blaise, Bonheur, ntabwo nabikora, Djabel ni umukinnyi nk’abandi bakinnyi, ikibuga ni cyo cyubaha buri umwe, umupira w’amaguru ni ubu n’ahazaza, ahashize si ikibazo cyanjye, gukurwamo na Monastir ni ibindi bindi, ni ibindi muvandi, niba Djabel atiteguye cyangwa undi mukinnyi utiteguye guhesha icyubahiro umwenda wa APR FC, kuyihesha intsinzi, nta mwanya afite, biroroshye.”

Yakomeje kandi avuga ko uyu mukinnyi ahora ahamagarwa mu ikipe y’igihugu ariko akaba atajya ahabwa umwanya wo gukina bitewe n’urwego rwe.

Manishimwe Djabel yinjiye muri APR FC 2019 avuye muri Rayon Sports yari yaragezemo muri 2013.avuga ko ari we mukinnyi umaze iminsi umutsindisha.

Manishimwe Djabel yinjiye muri APR FC 2019 avuye muri Rayon Sports yari yaragezemo muri 2013.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger