AmakuruImikino

Umutoza wa APR FC yashinje abakinnyi bayo ikintu gikomeye

Umutoza wa APR FC, Thierry Froger, yanenze imikinire y’abakinnyi be mu mukino banganyijemo na Gasogi United 0-0 ku mugoroba wo ku wa Gatatu.

Umutoza Thierry Froger yabwiye itangazamakuru nyuma y’uyu mukino ko abakinnyi be bakinnye nk’abadashaka gutsinda.

Ati “Ntabwo twagize umukino mwiza, ntabwo twakoraga ibintu byoroshye cyane cyane mu gice cya mbere. Mu gice cya kabiri twagerageje gukina neza kurushaho, duhusha penaliti ariko muri rusange imikinire yacu yari iciriritse, ntabwo twakinnye neza uyu mugoroba nk’abantu bashaka gutsinda.”

Uyu mutoza wari wahaye umwanya bamwe mu bakinnyi badasanzwe babanzamo nka Apam Essombe Bemol ndetse na Ndayishimiye Dieudonné, mu gihe Ndikumana Danny we yagiye mu kibuga asimbuye, yavuze ko atanyuzwe n’uburyo bitwaye ndetse ko bashatse na bo bakwigaya.

Ati “Ni cyo nashakaga kureba, ubwo bushake bwo kuvuga ko bafite ubushobozi bwo kuba babanzamo ariko ibyo nabonye rwose ntabwo bimpa icyizere, birababaje kuko akenshi ni bo baba batishimye ariko uyu munsi nanjye ntabwo nishimiye imikinire yabo.”

APR FC imaze imyaka irindwi itegukana iki Gikombe cy’Amahoro, mu cyumweru gitaha izaba yasuye Gasogi United mu mukino wo kwishyura kuri iki kibuga bakiniyeho, aho iramutse ikomeje yahura n’izatsinda hagati ya Police FC na Gorilla FC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger