AmakuruImyidagaduro

Umutoniwase wavugishije benshi muri Miss Rwanda yiteguye kuzambara Bikini

Umutoniwase Anastasie wavuzwe cyane ubwo habaga irushanwa rya Miss Rwanda 2018 bitewe n’uko yateze moto agiye aho abandi bari bari ngo berekeze mu mwiherero mu gihe abandi bazaga mu mamodoka, yavuze ko yiteguye kuzambara umwenda wa Bikini utavugwaho rumwe ubwo azaba ahagarariye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rizabera muri Philippines.

Nyuma yo kuvugwa cyane ndetse bikanamuhesha kuba Miss Popularity 2018, yanahise ajya mu irushanwa ryo gushaka uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2018 ku rwego rw’Isi rizabera muri Philippines aranabitsindira.

Muri iri rushanwa hari aho bagera bakiyerekana bambaye ikariso mu bizwi nka Bikini, ababanjirije uyu mukobwa barayambaye n’ubwo Uwase Hirwa Honorine wamenyekanye nka Miss igisabo uherukayo yakambaye ariko akarenzaho akandi kenda.

Anastasie ugiye guhagararira u Rwanda uyu mwaka, mu kiganiro Samedi Detente gica kuri Radio Rwanda, yabajijwe ni ba azemera kwambara uyu mwenda ugaragaza imiterere ye, mu gusubiza yajijinganyije ari na ko Miss Igisabo uri kumuhugura ndetse akanamukurikirana ashaka kumusubiriza, ariko ku bwa burembe, Miss Umutoniwase Anastasie avuga ko yiteguye kuzambara Bikini kuko agiye guhatana kandi agomba gutsindira ikamba.

Icyakora Uwase Hirwa Honorine yahise aca mu ijambo Anastasie ugiye guhagararira u Rwanda akaba avuga ko azambara Bikini, maze avuga ko n’ubwo uyu ari umwanzuro wa nyir’ubwite ariko hari ho n’abandi cyane cyane ababifite mu nshingano bazamuha amabwiriza y’uko azitwara, muri abo harimo na Minisiteri y’umuco na siporo, MINISPOC.

Nk’umuntu uherukayo, Uwase Hirwa Honorine (Miss Igisabo) yagiriye inama Anastasie yo kuzagerayo akamenya kubana neza n’abantu batandukanye azahasanga( yabyise kuba umu-democrate) ndetse akanamenya kwisanga mu mico itandukanye azahasanga.

Iri rushanwa Anastasie agiye kwitabira rihuza ba Nyampinga baturutse ku migabane itandukanye y’Isi, bahatanira ikamba ry’ubwiza ariko mu ishusho yo kurengera ibidukikije. Ritegurwa hagamijwe gutanga ubutumwa bugamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, aho abaryitabira, uretse kugaragaza ubwiza, bagaragaza imishinga yabo izatanga ibisubizo ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe.

Ni irushanwa riteganyijwe kuba hagati ya tariki 6 Ukwakira kugeza tariki 3 Ugushyingo 2018. Icyiciro cyo kwerekana imiterere n’umubiri kiri muri bitatu byibandwaho mu irushanwa rya Miss Earth.

Ubwo aherukayo, Uwase Honorine “Igisabo” kimwe n’abo bahataniye ikamba, yiyerekanye mu mwambaro ugizwe n’isutiya (soutien mu gifaransa) ndetse n’ikariso, byose mu ibara ry’umweru werurutse, ashyiraho umwihariko wo kwambara umwitero bitandukanye n’uko abandi babigenje. Ibi yavuze ko yabikoreye imyemerere ye n’iyidini rye.

Iki gikorwa cyo kwerekana ubwiza n’imiterere y’umubiri ku bakobwa bahatanye muri Miss Earth, ubushize cyakozwe mu muhezo kuko cyitabiriwe n’abantu mbarwa nabo batumiwe ndetse n’abagize akanama nkemurampaka gusa bagenzuraga abafite itoto kurusha abandi bakabagenera amanota.

Kwambara muri ubu buryo byakunze kuvugisha benshi mu Rwanda kuri ba Nyampinga bitabira amarushanwa mpuzamahanga; bamwe bavuga ko bihabanye n’umuco nyarwanda, bumva ko ari nko kwambara ubusa ku karubanda; abandi bakumva nta cyo bitwaye mu gihe uwitabiriye irushanwa aba azi neza ko biri mu byo azakora ahatanira ikamba.

Miss Igisabo ni uku yiyerekanye
Abandi biyerekanye bambaye Bikini ariko Miss Igisabo we aratsemba
Abandi ni uku baba bameze
Umutoniwase Anastasie ngo yiteguye kuziyerekana gutya
Anastasie wabaye Miss Earth Rwanda akaba anagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya Miss Earth

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger