AmakuruPolitikiUbukungu

Umusoro ku butaka warumaze igihe utavugwaho rumwe wahawe umurongo

Guverinoma yatangaje ko umusoro ku butaka uri hagati y’amafaranga ya 0 Frw na 80 Frw kuri metero kare uvuye ku mafaranga ari hagati ya 0 Frw na 300 Frw, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi wagabanyutseho hafi gatatu.

Umusoro w’ubutaka kimwe n’indi itandukanye wakunze kutavugwaho rumwe, bamwe bavuga ko uri hejuru cyane, basaba ko wagabanywa ndetse muri Mutarama 2023, Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’imisoro kigomba kwitabwaho.

Yagize ati “Hari ibibazo bitandukanye bambwira bijyanye n’imisoro, ifite uko idindiza ishoramari cyangwa se abikorera, sinzi impamvu ibyo bitasuzumwa nabyo bakareba, imisoro impamvu yayo n’icyo tuyikeneraho, ibyo ntabwo ari ikibazo.”

“Ngira ngo birumvikana, ngira ngo ni yo mpamvu n’abantu batanga imisoro uko bameze kose sinibwira ko icyo kibazo tugifite cy’imyumvire, ahubwo uburyo bw’inyoroshyo, n’imisoro ntigabanyuka ahubwo rimwe na rimwe iyo wabyize neza iriyongera.”

Umusoro ku butaka waherukaga ni uwo mu 2020 wabarirwa hagati ya 0 Frw na 300 Frw kuri metero kare.

Uduce dukorerwamo ibikorwa by’iterambere mu Mujyi wa Kigali [Central Business District] nitwo twari twarashyiriweho ibipimo fatizo by’umusoro biri hejuru ugereranyije n’Uturere tw’ibyaro, kuko twasoreshwaga hagati ya 250 Frw na 300 Frw kuri metero kare.

Iteka rigena ibipimo fatizo n’ibishingirwaho ubutaka busoreshwa rya 2020 kandi ryagaragazaga ko ubutaka buri mu yindi mijyi y’Uturere igaragaza iterambere busoreshwa hagati ya 50 Frw na 140 Frw kuri metero kare.

Muri Kamena 2023, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Richard Tusabe, ubwo yasobanuriraga abagize Inteko Ishinga Amategeko ibikubiye mu itegeko rishya rigenga ibijyanye n’ubutaka n’inyubako, yavuze ko Leta yasanze umusoro w’ubutaka uri hagati ya 0 Frw na 300 Frw ari munini.

Yagize ati “Icyagaragaye nanone ni uko umusaruro wavaga mu misoro ku mitungo ntabwo wagabanutse ariko nanone tugasanga ya 0-300 Frw yari amafaranga menshi. Itegeko rero twazanye ubu rirasaba ko twasubira kuri cya gipimo cya 0 – 80 Frw kuri metero kare ku butaka.”

Iteka rya Minisitiri ryasohotse kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023 ryagennye ko ubutaka buri mu duce dukorerwamo ibikorwa by’iterambere mu Mujyi wa Kigali buzajya busora hagati ya 70 Frw na 80 Frw kuri metero kare.

Ahagenewe guturwa muri aka gace hazajya hasoreshwa hagati ya 60 Frw na 80 Frw kuri metero kare, mu gihe ubutaka buri muri santeri iciriritse y’Umujyi mu gace kagenewe ubucuruzi buzajya busoreshwa hagati ya 50 Frw na 70 Frw, na ho ahagenewe guturwa hagasora hagati ya 40 Frw na 60 Frw kuri metero kare.

Uburi mu duce nk’utwo mu mijyi y’uturere igaragiye cyangwa yunganira Umujyi wa Kigali, bwo buzajya busoreshwa hagati ya 40 Frw na 70 Frw kuri metero kare.

Mu nkengero z’umujyi ho bazajya basora hagati ya 20 Frw na 50 Frw, mu gihe ubutaka bwagenewe guturwamo buzajya busora hagati ya 10 Frw na 40 Frw.

Ubutaka buri mu dusanteri n’ubukorerwaho ubucuruzi mu mijyi igaragiye n’iyunganira Kigali buzajya busoreshwa hagati ya 10 Frw na 20 Frw mu gihe ahantu h’icyaro ubutaka bwabo buzaba busora hagati ya 0 Frw na 10 frw kuri metero kare.

Ubutaka buri ahasigaye hose mu gihugu, ni ukuvuga mu turere tw’ibyaro buzajya busoreshwa hagati ya 0 Frw na 20 Frw, ahagenewe guturwa hasore hagati ya 0 Frw na 5 Frw mu gihe ahagenewe ubuhinzi n’ubworozi haba mu mijyi no mu byaro hose umusoro w’ubutaka ube hagati ya 0 Frw na 0,4 Frw kuri metero kare.

Impuguke mu bukungu, Straton Habyarimana, yabwiye IGIHE ko iyo hagabanyijwe ibipimo by’umusoro bituma utaremerera abaturage, ariko ku butaka by’umwihariko ngo biratuma kubutunga bitaba umutwaro nk’uko mu bihe byashize abaturage babigaragazaga.

Ati “Abenshi bagiye bavuga ko amafaranga bacibwaga mbere batabashaga no kuyabona. Iri teka rikemura ibyo abaturage bari bagaragaje, bituma gutunga ubutaka umuntu atabyumvamo umutwaro. Bizatuma wenda abantu barushaho gushora imari mu butaka, babushake babugure bumva ko ari ikintu kizabatunga kitababereye umutwaro.”

Habyarimana avuga ko kuba ubutaka bwagenewe ubuhinzi n’ubworozi busoreshwa amafaranga make cyane ari uko bukoreshwa mu nyungu zisa n’aho ari rusange mu gihe ubukorerwaho ubucuruzi bigaragara nk’uburiho ibikorwa by’umuntu ku giti cye.

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko ingo 69% zikorwa umwuga w’ubuhinzi. Ni mu gihe 45% by’ubutaka bw’u Rwanda biteganyirijwe ubuhinzi.

Inkuru ya IGIHE

Twitter
WhatsApp
FbMessenger