AmakuruIyobokamana

Umushumba wa ADEPR yavuze ku makuru yuko yahawe amafaranga ngo ahe rugari abatinganyi

Umushumba Mukuru w’itorero ADEPR, Rev. Past. Ndayizeye Isaie, aravuga ko nta nkunga ryahabwa ryatumye ryemera abari mu muryango w’abaryamana bahuje ibitsina witwa LGBTQ, bazwi nk’abatinganyi.

Ibi Pasiteri Ndayizeye yabivuze asobanura ku makuru yahwihwishijwe ko yaba yarahawe “amafaranga kugira ngo yakire abatinganyi”, bigendanye n’inkuru y’Umunyamerikakazi Kake Cheys wagaragaye azunguza igitarambaro cy’amabara avanze mu rusengero rwa Nyarugenge.

Uyu mushumba yasobanuye ko ubwo yabonaga Kake azunguza iki gitambaro mu rusengero tariki ya 14 Nzeri 2023, yabonye amabara yacyo adasanzwe, aramubuza, na we arabimwemerera. Ikindi ngo uyu Munyamerikakazi yisobanuye ko atari umutinganyi, atamamaza ubutinganyi.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Life Radio, Pasiteri Ndayizeye yagize ati: “Nta mafaranga twakiriye. Ikindi, n’ubwo yaba umufatanyabikorwa dusanganwe, kuko hari abo dusanzwe dufite batera inkunga itorero, bariha n’amafaranga. Igihe cyose twabonera ko yakurikiye inzira y’ubutinganyi cyangwa kubwamamaza, icyo yaba akora cyose, icyo yaba aha itorero cyose, twahita tugihagarika.”

Yakomeje ati: “Kuko ntabwo twakoresha umurimo w’Imana amafaranga yavuye mu byo tutemera. Ikindi kandi, ADEPR ntabwo ari itorero ryubakiye ku nkunga z’abantu bava hanze. Imana yaduhaye umugisha, ni umuco wo kwitanga no gukora ibikorwa by’itorero, tunabishimira abakirisito.”

Na none ati: “Nta mutima mubi dufite yuko hari uwaza, inkunga runaka azanye ngo twemere ubutinganyi. Nta nkunga n’imwe, nta mafaranga uko yaba angana kose, nta feza, nta zahabu, nta na kimwe kibasha kuza ngo kidutandukanye n’urukundo rwa Kristo. Ibyo kandi biri ku ruhande rwanjye nk’Umushumba Mukuru, abayobozi dufatanyije, ariko kandi bikwiye kuba no mu mutima wa buri munyetorero.”

Kake yasobanuye ko igitambaro yazunguzaga kidafite amabara nk’ay’abatinganyi. Pasiteri Ndayizeye avuga ko nta wahita abihakana cyangwa ngo abyemeze, agaragaza ko ADEPR izakomeza kumushakaho amakuru kugira ngo imenye uruhande nyakuri uyu Munyamerikakazi ahagazemo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger