AmakuruPolitiki

Menya byisnshi ku bivugwa ko muri gereza ya Muhanga abagororwa bamwe barya bagenzi babo

Mu Cyumweru gishize inkuru zongeye kuzamuka mu binyamakuru mpuzanahanga, ko muri gereza ya Muhanga mu Majyepfo y’u Rwanda hari ubucucike bwinshi ku buryo abagororwa bamwe barya abandi.

Ni inkuru bamwe bafashe nka Byendagusetsa cyane cyane Abanyarwanda basobanukiwe neza umuco wabo, aho kurya abantu ari ikizira kikaziririzwa.

Icyakora uburyo byasohotse mu binyamakuru bikomeye nka Jerusalem Post cyo muri Israel, byateye impungenge no kwibaza imvano y’ayo makuru, dore ko byinshi mu bimenyetso byashingiweho inkuru yandikwa ari ibyatanzwe mu myaka isaga 25 ishize, u Rwanda rukiva mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuba gereza zo mu Rwanda zifite ubucucike byo si ibanga, kuko Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu umwaka ushize yagaragaje ko ubucucike buri ku kigero cya 124%.

Igiteye inkeke ni ukumva ko ubucucike bwatuma abantu bagera aho barya abandi, by’umwihariko mu gihugu nk’u Rwanda gikunze gutangwaho urugero mu byo kwita ku baturage bacyo.

Mu nkuru zasohotse nta kimenyetso na kimwe gitangwa kigaragaza umugororwa waba warariye undi, imyirondoro y’uwariwe, igihe byabereye n’ibindi byakwemeza ko ari impamo, icyakora si ubwa mbere inkuru nk’izi zisohoka mu binyamakuru mpuzamahanga, nubwo Leta y’u Rwanda yakunze kubinyomoza.

Bwa mbere muri Nzeri 2015 iyo nkuru yakwirakwijwe n’ikinyamakuru Zeenews cyo mu Buhinde, isamirwa hejuru n’ibindi binyamakuru bito bito bitungwa n’amakuru byakuye ahandi.

Byongeye kuzamuka muri Nyakanga 2022 mu kinyamakuru The Mirror mu Bwongereza, naho kuri iyi nshuro byasohotse mu binyamakuru nka Jerusalem Post na Daily Star n’ibindi bibyuririraho birabikwirakwiza, nta kindi bahinduyeho.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rugaragaza ko mu magereza yo mu Rwanda nta kibazo kirimo cyatuma umugororwa arya undi, ni nayo mpamvu IGIHE yifuje gucukumbura ngo imenye intandaro y’izi nkuru zigaruka buri mwaka, nyamara zihabanye n’ibibera imbere mu gihugu.

Gereza ya Muhanga ifite ubucucike nk’izindi zose mu Rwanda, ndetse iza ku mwanya wa mbere kuko urubuga rwa RCS rugaragaza ko kugeza ubu iyo gereza icumbikiye abagororwa 6441 mu gihe ifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa 3063.

Ugendeye ku bipimo mpuzamahanga bisaba ko umugororwa umwe aryama ahantu ha metero kare 1,6, ubucucike muri iyo gereza buri ku kigero cya 227,5%.

Ushingiye ku mateka y’ibihe bya vuba aha, nta kintu na kimwe cyaba cyarabaye muri gereza zo mu Rwanda by’umwihariko iya Muhanga, cyatuma bigera aho umwe arya undi kubera ubucucike.

Byatumye IGIHE isubira inyuma mu mateka ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhagarikwa, ngo tumenye niba wenda bwo byaba byarabaye ku buryo ari byo byuririrwaho kugeza n’ubu.

Impamvu ni uko ibinyamakuru byashyize hanze izo nkuru, byerekana ko kurya abantu kubera ubucucike bitaba ari igitangaza ngo kuko mu 1995 muri iyo gereza hapfuye abantu 1000, imibare nayo itagaragazwa urwego rwizewe rwayitangaje.

“Ndarahira mu izina ry’Imana”

Pierre Celestin Rwigema, ni Umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), akaba ari we wari Minisitiri w’Intebe mu 1995.

IGIHE yamubajije niba nk’umuntu wari uyoboye Guverinoma icyo gihe, hari ikibazo cy’ubucucike no kurya abantu byaba byaragaragaye muri gereza ya Muhanga, yitwaga iya Gitarama icyo gihe.

Yagize ati “Ntabwo gereza ya Gitarama ari yo yari yuzuye cyane, kuko hari izindi zuzuye cyane kurenza iriya. Nta na rimwe nigeze numvamo ikibazo nk’icyo.”

Kubera ubwinshi bw’abari bafunzwe ku bw’uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hafi gereza zose zo mu Rwanda zari zifite ubucucike icyo gihe, ndetse n’amikoro ataraba menshi ku buryo buri wese yitabweho uko bikwiriye.

Rwigema avuga ko gereza zifashishwaga icyo gihe zari zarubatswe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo ubushobozi zari zifite bwo kwakira abantu bwari buke.

Nubwo byari bimeze gutyo, ngo Guverinoma yihutiye gushaka ibisubizo bitandukanye bituma ubucucike bugabanyuka, birimo no kwagura gereza.

Ati “Ndarahira mu izina ry’Imana, kuko icyo gihe nijye wari uyoboye Guverinoma, nta bintu nk’ibyo byigeze bibaho […] Ndarahira nivuye inyuma ko ayo makuru ari icengezamatwara rigamije kwangiza, kuko [ababikora] babona ko u Rwanda aho rugeze rurangwa n’ibikorwa, iterambere, n’igihugu gifite icyerecyezo, kigendera ku mahame abandi baza kwigiraho.”

Sheikh Abdul Karim Harelimana yabaye Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda mu 1996. Minisiteri ye niyo yabarizwagamo amagereza yose.

Uyu mugabo uherutse kugirwa Aambasaderi w’u Rwanda muri Indonesia yabwiye IGIHE ko icyakabaye gitera abantu kurya abandi ari inzara, nyamara inzara ntabwo yigeze mu magereza y’u Rwanda.

Ati “Ubucucike bwari buhari icyo gihe ariko nta muntu wigeze arya undi, ibyo ni amagambo gusa abantu bivugira. Ikindi ubucucike ntabwo bwatuma abantu baryana, iyo wenda bavuga inzara ariko nta n’ihari n’icyo gihe nta yabagayo kuko hari uburyo bwo kubona ibiribwa byabo. Hari ingengo y’imari Leta yatangaga, abagororwa bahingaga hafi ya gereza ndetse twari twarabemereye kujya gukora imirimo yo hanze bakanabihemberwa.”

Sheikh Harelimana kandi avuga ko no kuba icyo gihe ubucucike mu magereza bwari buhari, ari ibintu byumvikana kuko igihugu cyari kivuye muri Jenoside.

Ati “Ubucucike bwo nta kundi twari kubugenza kubera ko ntiwari kureka umuntu watemye umuntu ngo ejo abe agenda mu muhanda, ibyo bizana umutekano muke kuri we no ku bandi.”

Pierre Celestin Rwigema avuga ko kuba hari uwakwemera ko Umunyarwanda ashobora kurya undi nabyo ari ikibazo, kuko mu muco wabo uretse n’abantu, n’inyama z’inyamaswa batazitinyuka zose.

Ati “Mu muco wa Kinyarwanda usibye no kurya abantu, n’inyamaswa turarobanura. Nta munyarwanda urya ingurye […] usanga turobanura mubyo turya. Nta Munyarwanda urya undi.”

Abihurizaho na Sheikh Abdul Karim Harelimana, wavuze ati “Umuntu yajya kurya undi amushakaho iki? Abanyarwanda banga kurya injangwe, bakanga kurya imbwa, bakanga kurya inyoni hanyuma bakajya kurya umuntu?”.

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko hari ibyatangiye gukorwa mu kugabanya ubucucike muri za gereza harimo kwagura za gereza, gutanga ibihano nsimburagifungo bitari gereza, kugenzurwa k’umunyabyaha hifashishijwe ikoranabuhanga aho kumufunga, gutanga imbabazi n’ibindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger