Amakuru

Umuraperi Kibla Lamar yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Rapper Control’ (+VIDEO)

Christian Kayisire [Kibla Lamar] umuhanzi uririmba injyana ya Hiphop/Lap , ukorera umuziki we mu karere ka Rubavu yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye “Rapper Control” ikubiyemo byinshi lu cyerekezo cye muri iyi njyana.

Uyu muhanzi uri kuzamuka neza mu ruhando rwa muzika , muri iyi ndirimbo ye nshya yumvikana mo abwira abandi baraperi ko ayoboye iyi nyjana ya Hip Hop muri kariya karere n’ubwo we ngo aba adakeneye ihangana icyo ashyize imbere ari ukuyobora iyi njyana aho kuguma mu ntara ikagera kure mu gihugu.

Kibla Lamar wamenyekanye mu ndirimbo zirimo iyo yise ‘Generation’ na ‘Zunguza’ yakoze nyuma yisenyuka rya The Attractive , iyo muganiriye wunva mu ntego ze aba ashaka kugeza ibihangano bye ku rwego  rukomeye yewe akanarenga imbibi z’u Rwanda, ibi bikaba  ari nabyo bimutera gukora cyane n’imbaraga n’imishinga myinshi murwego rwokugera ku ntego ze yihaye murugendo rutoroshye rwa muzika.

Kibla abona ko igihe kigeze kuri we ngo umuziki wa Rubavu usubirane izina wari ufite mbere mu gihugu cyane ko we akora ashaka ko umuziki we  ugera hose mu gihugu aho gukomeza kwitwa umuhanzi wo mu ntara

Iyi ndirimbo Rapper Control  yakozewe na producer Captain P (audio) mu majwi, amashusho akorwa na Hamza ukorera mu karere ka Rubavu, ikaba isohotse kuri Album ye ya mbere yitegura gushyira hanze yise “Till the end of my life.”

Indirimbo Rapper Control ya Kibla Lamar  wayireba unyuze hano 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger