Umuraperi Fireman yamaze kumenya igihe azaburanira
Umuhanzi ukomeye cyane mu gihugu cyacu cy’u Rwanda usanzwe akora injyana ya HipHop, Uwimana Francis wiyise Fireman, yamaze kumenya igihe azaburaniraho nyuma y’uko urubanza rwe rwari rwasubitswe bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyari cyakajije umurego.
Nkuko byatangajwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rurimo kuburanisha urubanza umuraperi Fireman aregwamo hamwe n’abandi bantu bagera kuri 10, rwamaze gushyira hanze itariki bazaburaniraho nyuma yaho tariki ya 16 Nyakanga 2021 bari kuburana ariko urubanza rurasubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus.
Amakuru dukesha igihe aravuga ko Urukiko rukuru rwa Gisirakare rwatangaje ko urubanza ruregwamo umuraperi Fireman ndetse n’abandi bantu 10, ruzasubukurwa tariki 27 Nzeri 2021, Fireman akaba yaherukaga kwitaba Urukiko Rukuru rwa Gisirikare tariki 7 Kamena 2021.
Ubusanzwe Fireman ndetse n’abandi bantu 10 bareganwa, bashinjwa ibyaha by’urugomo byakorewe mu Kigo Ngororamuco Iwawa, aho uyu muraperi yari yarajyanywe kugororerwa bitewe n’ibiyobyabwenge byari byaramubase ndetse akaba yaramazeyo igihe kingana n’umwaka wose.
Umuraperi Fireman amaze igihe ari kuregwa muri dosiye imwe n’abayobozi batatu bahoze bayobora Ikigo Ngororamuco cya Iwawa, abasirikare batanu ndetse n’abandi bantu babiri bahoze ari abayobozi b’abanyeshuri muri kiriya Kigo.
Mu mpera z’umwaka ushize Urukiko rwa Gisirikare ni bwo rwagize abere batatu mu baregwa muri dosiye imwe na Fireman mu gihe we n’abandi bakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 Frw.
Bitewe n’uko ibihano bahawe kimwe n’abagizwe abere bitanyuze Ubushinjacyaha bwa gisirikare, bwahise bujurira Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.
Ubushinjacyaha buvuga ko butumva impamvu Urukiko rwa Gisirikare rwirengagije ibimenyetso byatanzwe, hakagira abagirwa abere naho abandi bagahabwa ibihano birimo inyoroshyacyaha kandi batarigeze bacyemera cyangwa ngo hagaragazwe ibyashingiweho bahabwa ibihano bito.
Ubu bujurire bw’Ubushinjacyaha bwahuriranye n’ubw’abaregwa barimo na Fireman bagaragarije Urukiko ko batanyuzwe n’imikirize y’urubanza kuko bahanwe kandi ku bwabo bumva ari abere.
Yanditswe na Bertrand Iradukunda