AmakuruInkuru z'amahanga

Musenyeri yeguye ku mirimo ye nyuma yo kugaragara akora amahano

Mu gihugu cya Brazil, hakomeje kuvugwa inkuru itangaje cyane, aho Musenyeri witwa Tomé Ferreira da Silva, yasezeye ku mirimo yari asanzwe akora muri Kiliziya Gatolika nyuma yo kubonwa arimo gukora amahano akomeye cyane.

Nkuko amakuru akomeza abivuga, uyu Musenyeri yeguye ku mirimo ye nyuma y’uko hagaragaye amashusho amwerekana arimo gukora ibikorwa byo gukinisha igitsina cye ndetse umuyobozi wa Kiliziya gatolika Papa Francis akaba yaramaze guha umugisha ubwegure bwa Musenyeri Tomé Ferreira da Silva.

Amakuru avuga ko Musenyeri Tome yari asanzwe ayobora diyosezi muri leta ya Sao Paulo, Sao Jose do Rio Preto ndetse uyu Musenyeri akaba yari anasanzwe akorwaho iperereza na Vatikani ku bindi birego bijyanye no kuba yarirengagije amakuru y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryagiye ribera muri diyosezi yayoboraga guhera mu mwaka wa 2015 kugeza n’ubu ngubu.

Andi makuru ahari avuga ko inama y’abepiskopi mu gihugu cya Brazil, diyosezi yo mu gace ka Ferreira ndetse na Vatican bose batangaje ko Musenyeri Tome yamaze kwegura ariko ntibigeze batanga ibisobanuro birambuye bigaragaza niba uyu Musenyeri ariwe ugaragara muri ariya mashusho yashyizwe.

Umuntu uri kuri iyo videwo asa na Ferreira, kandi ikinyamakuru cyaho, Diario da Regiao, cyatangaje ko mu kiganiro gito na Ferreira, yemeje ko ari ishusho ye ariko nticyatanga ibisobanuro birambuye.

Umuyoboro w’amakuru waho Globo watangaje mu mwaka wa 2018 ko diyosezi ya Sao Jose do Rio Preto ari yo yibasiwe n’iperereza rya Vatikani niba Ferreira yarirengagije amakuru y’ihohoterwa, kandi ko yandikiranaga ubutumwa bwerekeranye n’igitsina n’umwangavu.

Muri icyo gihe, yatanze impamvu zihariye ku giti cye ubwo yavaga ku mirimo ye nk’umuhuzabikorwa w’akarere ka arikidiyosezi ya Ribeirao Preto irimo na Sao Jose do Rio Preto akaba ari naho yagumye ari umwepiskopi.

Mu mwaka wa 2015, ngo yashinjwaga kuba yarakuye amafaranga menshi mu itorero akayaha umushoferi we, bivugwa ko bari bafitanye umubano w’urukundo ndetse kuva icyo Vatikani yahise itangira iperereza ariko uyu Musenyeri Tome yahakanye ibyamuvugwagaho byose.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger