AmakuruImyidagaduro

Umuraperi Drake ari mu bihe bitamworoheye kubera umuhanzi wo muri Ghana

Umuraperi Aubrey Drake Graham, uri mu ba mbere bakunzwe ku Isi wamamaye nka Drake ari mu mazi abira nyuma yo kuregwa Umuhanzi Obrafour wo mu gihugu cya Ghana amushinja ku mushishura indirimbo ntaruhushya .

Umuraperi w’umunyabigwi muri Ghana Obrafour yagiye kurega umuraperi mugenzi we wo muri Canada ariko ukorera umuziki muri Amerika Drake, amushinja kumushishurira indirimbo.

Obrafour yatangaje ko Drake yakoresheje bimwe mu bigeze indirimbo ye yasubiyemo ’Oye Ohene’ yasohoye muri 2003.

Akaba yavuze ko Drake yabikoresheje mu ndirimbo ye yise ‘Calling My Name’ igaragara kuri alubumu ye yise Honestly Nevermind.

Ku bw’ibyo, mu nyandiko zashyikirijwe urukiko i New York, Obrafour yavuze ko Drake yarenze ku burenganzira bwe igihe yasohoraga indirimbo ye nta ruhushya abimuhereye ku wa 17 Kanama 2022.

Uretse kandi Drake wajyanwe mu rukiko hari n’abandi bari kumwe muri iyi dosiye harimo : Abakoze iyo ndirimbo, Abayanditse, abashinzwe uyu muhanzi, abayisohoye ndetse n’abandi banyuranye.

Kuri iyi mpamvu, uyu muraperi wo muri Ghana akaba yerekanye ko Drake n’abandi baregwa kubera gusohora iyi ndirimbo ‘Calling My Name’ bungukiwe cyane n’akazi ke.

Ku bw’iyo rero, uyu Munya-Ghana akaba asaba Drake akayabo ka miliyari 10 z’amadorari y’Amerika, kubera ko iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 4.1 kuri YouTube ndetse ikaba ikomeje gukundwa cyane nko kuri Apple music n’ahandi.

Ku wa 22 Kamena 2023 umuraperi Drake akaba aribwo yatunguye abakunzi be asohora alubumu “Honestly, Nevermind’ yariho ni iyi ndirimbo “Calling My Name” yaje gukundwa cyane gusa Obrafour mu gihe yasohokaga we yaguye mu kantu.

Magingo aya abarengwa nta kintu na kimwe bari batangaza, ndetse n’urukiko rwo muri New York ho muri Amerika ntabwo rwari rwatanga itariki bazaburanumiraho

Twitter
WhatsApp
FbMessenger