AmakuruImikino

Umupolisi yateje imvururu mu mukino wa shampiyona y’ikiciro cya mbere ya Kenya

Umugabo bivugwa ko ari umuyobozi wa Polisi, yateje imvururu kuri Stade ya Kericho mu gihugu cya Kenya ahaberaga umukino wa shampiyona y’ikiciro cya mbere hagati ya Zoo FC na Bandari FC.

Uyu mugabo wahoze akina nk’umunyezamu mu makipe ya Chemili FC na Zoo, yihuye mu kibuga ubwo umukino warangiraga agambiriye kugira uruhare mu bushyamirane bwahuzaga abakinnyi 2 b’amakipe yombi.

Ababonye izi mvururu bavuze ko yateraga ubwoba abakinnyi ba Bandari FC birangira akubiswe hasi n’umwe mu bagize Staff y’iyi kipe nk’uko binagaragara mu mafoto yafashwe n’umunyamakuru Stafford Ondengo.

Umwe mu bakoresha urubuga rwa Facebook witwa Mus Jo, yavuze ko uyu mupolisi asanzwe azwiho guteza imvururu.

Ati”Ndibuka turi ku kibuga cya Rukara ubwo ikipe ya Zoo yakinaga na Tusker mu mukino uheruka, uyu mugabo na bwo yagerageje guteza imvururu gusa birangira asohowe hanze, Turamuzi neza.”

Ibintu nk’ibi byaherukaga muri 2016 ubwo umusirikare wa Kenya yakoraga ku mbarutso y’imbunda ye mu mvururu zabaye mu mukino wa shampiyona wahuzaga AFC Leopards na Urinzi FC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger