AmakuruPolitiki

Umupolisi yarashe umunyeshuri w’imyaka 13 amuziza ko yarengeje amasaha yo gutaha

Igipolisi cya Uganda mu Karere ka Butaleja kiri gukora iperereza ku iyicwa ry’umwana w’umunyeshuri w’imyaka 13 bivugwa ko yarashwe n’umupolisi kubera ko yari yarengeje amasaha yo kugera mu rugo.

Umwana wishwe yitwa Ester Naula, wigaga mu mwaka wa gatanu ku Ishuri ribanza rya Mazimasa.

Amakuru avugwa ko uyu munyeshuri yarashwe mu ijoro ryo kuwa Gatandatu ushize mu ma saa moya na cumi n’itanu arasiwe mu gasantere ka Nampologoma ubwo yari mu nzira ataha avuye kugura chapatti.

Ukekwaho kumurasa ni umupolisi ukorera kuri Station ya polisi ya Kachonga bivugwa ko yarashe nyuma y’aho uyu mwana n’abo bari kumwe bageragezaga gucika gutabwa muri yombi.

Abandi bari kumwe muri uko kubyigana bacika barakomeretse.

Umwe muri aba witwa Abdrashid Walujjo w’imyaka 21 y’amavuko ari kuvurirwa ku Bitaro by’Icyitegererezo bya Mbale nyuma yo gukura ibikomere bikomeye muri uwo muvundo nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.

Umuvugizi w’igipolisi muri Bukedi, Moses Mugwe, yemeje aya makuru, avuga ko umupolisi wakoze ibi yatawe muri yombi kandi imbunda yakoresheje n’ibitoyi by’amasasu yarashe byafashwe nk’ibimenyetso azashyikirizwa urukiko vuba.
Umwe mu babonye ibyabaye witwa George Wadangho, yavuze ko uyu mupolisi wishe uyu mwana yari yasinze igihe yarasaga ku bantu kubera ko barengeje amasaha yo kugera mu rugo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger